Site icon Rugali – Amakuru

DALFA Umurinzi na PS Imberakuri barabwira leta ya Kagame ko igihe kigeze ngo ikureho ibihe by’amage

COVID-19: Ingabire Victoire na Ntaganda Bernard barasaba leta ya Kagame kureka gushimisha amahanga

ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU RYO KUWA 01 KAMENA 2020

Mu rwego rwo gukumira ikwirakwizwa ry’icyorezo cya COVID-19, Leta y’u Rwanda yatangaje ku italiki ya 21 Werurwe 2020 ibihe by’amage byubahirijwe mu nkiko zose z’u Rwanda.

Nk’uko abatavugarumwe na Leta y’u Rwanda baba mu Rwanda batahwemye kubivuga, iki cyemezo cyagize ingaruka zikomeye ku mubare mu nini w’Abanyarwanda bari batunzwe no guca inshuro buri munsi mu gihe Leta y’u Rwanda itari yarateganyije uburyo bwo kubatunga nk’uko mu bindi bihugu byagenze.

Uko iminsi yagiye ihita , Leta y’u Rwanda yaje kuva ku izima maze yoroshya ibyemezo bimwe bijyanye n’ibihe by’amage harimo kureka imirimo imwe n’imwe igasubira gukorwa, nk’uko byemejwe n’Inama ya Leta yo kuwa 30 Mata 2020.

Kuva Leta y’u Rwanda yafata icyo cyemezo biragaragara ko iki cyorezo kitibasiye abantu nk’uko imibare itangwa na Minisiteri y’Ubuzima ibyerekana ahubwo imibare y’abandura iragabanuka ari na ko iy’abakira nayo igenda yiyongera naho kugeza ubu hakaba hamaze gupfa umuntu umwe na we wanduriye hanze y’u Rwanda.

Abatavugarumwe na Leta y’u Rwanda baba mu Rwanda barasanga ibihe by’amage bigomba kuvaho burundu kuko bibangamiye uburenganzira bw’ibanze bw’Abanyarwanda burimo cyane cyane uburenganzira bwo kujya aho umuntu ashaka nta nkomyi, uburenganzira bwo gukora kugirango yibesheho, uburenganzira bwo gusenga, uburenganzira bwo gukoresha ubukwe n’ubwo kwidagadura byose bikajyana no gukuraho amasaha y’umukwabo.

Abatavuga rumwe na Leta y’u Rwanda barasaba ko Abanyarwanda basubizwa uburenganzira busesuye bari barambuwe muri ibi bihe by’amage bibutsa ko byanakozwe hirengangijwe Itegeko Nshinga.

Mu gusoza, abatavurumwe na Leta y’u Rwanda baba mu Rwanda barasaba Abanyarwanda gukomeza kubahiriza ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19 zirimo kwambara agapfukamunwa, kutegerana no kwitabira isuku. Barasaba bakomeje Abanyarwanda kumva ko aribo bagomba gufata iya mbere mu kubungabunga ubuzima bwabo birinda icyi cyorezo.

Bikorewe i Kigali, kuwa 01 Kanama 2020

Mme Victoire INGABIRE UMUHOZA

Prezidate wa DALFA UMURINZI (Sé)

Me NTAGANDA Bernard

Prezida Fondateri wa PS Imberakuri (Sé)

Exit mobile version