Site icon Rugali – Amakuru

Cyuma Hassan Dieudonne wa Ishema TV, umwe mu banyamakuru bake bigenga bari basigaye mu Rwanda bamufunze

Niyonsenga Dieudonné uzwi cyane nka Cyuma Hassan kuri YouTube channel ye yitwa Ishema TV yafunzwe nyuma y’uko kuwa kane mu bujurire Urukiko rukuru rumuhamije ibyaha rugategeka ko ahita afatwa agafungwa. Gufungwa kwe ni inkuru iri kuvugwaho cyane n’Abanyarwanda kubera ibyaha aregwa, igihano yakatiwe, amategeko y’itangazamakuru, n’ubwoko bw’inkuru asanzwe akora.

Mu kwezi kwa kane 2020 Niyonsenga yafunzwe aregwa gukoresha inyandiko mpimbano, gusagarira inzego z’umutekano, kwiyitirira umwuga w’itangazamakuru no gukoza isoni inzego z’umutekano. Mu kwezi kwa gatatu 2021 yagizwe umwere n’urukiko rwisumbuye ahita arekurwa, ariko ubujurire mu rukiko rukuru bwahawe agaciro bamuhamya ibyo byaha akatirwa gufungwa imyaka irindwi.

Exit mobile version