Site icon Rugali – Amakuru

CYUMA Hassan Dieudonné ati: “Ntawe uzanyoza ubwonko ngo mwemerere!”

Cyuma Hassan Dieudonne

Aho CYUMA Hassan Dieudonné ntiyaba agiye gukurikira Kizito. Banyarwanda mureke dushinganishe CYUMA Hassan Dieudonné umunyamakuru wa ishema TV, umunyamakuru w’intwari. Imana ikomeze imugende iruhande imurinde. Umunyamakuru uvuga ukuri utarya iminwa kandi utarya ruswa, Umunyamakuru utabogamye. Abaturage bakeneye abantu nka CYUMA Hassan Dieudonné, abaturage barabakeneye kugirango babafashe kugeza ibibazo by’abo kubashinzwe kubikemura.

Bamwe bati CYUMA Hassan Dieudonné ni mikro y’abaturage. Nibyo koko. Ariko se umuntu yazira ko avugira abaturage bari mu karengane? Ko tuzi neza ko Kizito, Imana imuhe iruhuko ridashira, yazize kuba yaravugiye abanyarwanda twese twabuze abacu mu gihe cya Genoside, ko ntarupfu rutandukanye n’urundi. CYUMA Hassan Dieudonné rero urarye uri menge, ariko turagushyigikiye n’ubwo bitoroshye.

CYUMA Hassan Dieudonné n’intwari, ibi bikaba bigaragarira mu buryo akunda igihugu, ubundi gukunda igihugu ni ukuvugira abaturage kandi arabikora rwose. Yagize ati umutungo wa mbere ni abaturage. CYUMA Hassan Dieudonné ati nta perezida uzabaho nta muturage, nta perezida wa Koperayive uzabaho nta muturage. Ati njye nkorera abaturage. Abantu nkawe batemera ibinyoma ni mbarwa. Kurwanya ikinyoma biragora gusa gahunda yose cyangwa politiki yose yubakiye ku kinyoma irangira nabi.

Mubyukuri uyu munyamakuru CYUMA Hassan Dieudonné akunzwe n’abantu benshi kubera gukora neza akazi ke k’itangazamakuru akagera aho abandi batagera. Akavuganira abaturage barenganye batagira kivugira. Avugira rubanda nyamwinshi batagira kivurira. Bamwe bati “CYUMA Hassan Dieudonné uri ijwi rya rubanda aho kuba ijwi rya Leta nk’abandi bose bavuga ibyo leta yifuza. Abanyarwanda bose barahangayitse kuko bashobora kukugira nkuko bagize Kizito Mihigo.

Abo bose mufitany ibibazo, Ese abo bantu ntabwo baba ari gatumwa? Aho abo bantu ntabwo baba babafite abo bakorera? Kugirango ejo nibakwivugana bizitirirwe abo bakuri inyuma bakurwanya kubera batumwe? Kuvuga ko wazize abantu mwari mufitanye ibibazo birororshye cyane. CYUMA Hassan Dieudonné ati “ntawundi nkorera uretse umuturage niwe wenyine uzanenga ibyo nkora”.

CYUMA Hassan Dieudonné arakomeza akavuga ko atazongera gusubiza kuri Facebook cyangwa Twitter kuko yasanze gusubiza abamwandikiye kuri izo mbuga nkoranyambaga ari ukubakorera akazi kandi bo bahembwa neza, bagenda mu modoka nziza aho we agenda n’akagare ajya mu baturage. CYUMA Hassan Dieudonné ati hari abantu bavuga ko ari umunyapolitiki, yaravuze ngo ntabwo ari umunyapolitiki uretse ko ayibamo. Ati politiki ni ubuzima tubamo bwa buri munsi.

Kumusebya no kumugerekaho ibyaha atigeze akora nibyo bitangiye gukorerwa CYUMA Hassan Dieudonné. Nawe arasobanura ati “ni gute watereka kamera imbere y’umuntu ukamubaza ibibazo akagusubiza mutabyemeranijeho?” Abo bose bavuga ngo ahitisha inkuru z’abaturage batabimwemereye hari icyo bamushakaho. Bashobora kuba baraguzwe ngo bagushemo CYUMA Hassan Dieudonné.

Kuri we abamunenga baratumwe ariko ntazi ababatumye. Hari akantu keza CYUMA Hassan Dieudonné yavuze ati hari umuntu wavuze ko iyo umuntu akora cyane kandi agakora neza abantu baramurwanya. Ntibamurwanya kubera ko akora neza ahubwo bamurwanya kubera akora ibyabananiye.

Aho rwose CYUMA Hassan Dieudonné yavuze ukuri. Ariko mu Rwanda rwa Kagame murye cyangwa mukore muri menge. Uwari we wese ukora ibyo Kagame adashaka aba ari mu kaga. Ejo mutazumva ngo CYUMA Hassan Dieudonné yabuze ngo mwibaze aho yaburiye.

CYUMA Hassan Dieudonné rero ntabwo akora itangazamakuru kubera amaramuko arikora kubera akunda uwo mwuga. Itangazamakuru n’ijwi rya rubanda. Kuva akiri umwana yanze akarengane kubera na se yaragakorewe bamwambura isambu ye kuva icyo gihe yumvise ko agomba gurwanya akarengane. Aho akarengane kazahurira n’itangazamakuru bizarwana.

CYUMA Hassan Dieudonné ati nta perezida uzabaho nta muturage, nta perezida wa Koperayive uzabaho nta muturage, ngo n’iryo tangazamakuru ntirizabaho nta muturage. Itangazamakuru rikorera umuturage. Umuturage akomeze yizere itangazamakuru.

Exit mobile version