Uyu Ntamwera Denise twahuriye i Buruseli mu Bubiligi kuwa gatandatu tariki ya 17 /02/2018,mu muhango wo kwibuka no gusabira nyakwigendera Colonnel Partick Karegeya wiciwe muri Afurika y’epfo, yongera kutubwira uko nawe abayeho nyuma y’imyaka 15 ari umupfakazi wa Nyakwigendera Lt Colonnel Cyiza Augustini.
Cyiza Augustini yari umusilikare mu ngabo z’u Rwanda ku gihe cy’ubutegetsi bwa Habyarimana, afite ipeti rya Major, ayobora urukiko rwa gisilikare : Conseil de guerre mu mwaka w’1994.
Nyuma ya 1994 FPR ifashe ubutegetsi, Major Cyiza yakomereje mu ngabo za FPR/Inkotanyi.
– Ngo yaje guhabwa umwanya w’ikitiriro w’ubujyanama muri état major y’ingabo za FPR/Inkotanyi, umwanya yavanyweho agashingwa kuyobora urukiko rusesa imanza, abifatanije no kuba vice-prezida w’urukiko rw’ikirenga.
– Ngo kutihanganira akarengane gakorerwa abaturage, byamuviriyemo kunanizwa ahitamo gusezera, asigara gusa ari umucamanza m’urukiko rw’ikirenga ; umwanya yitwaga ko yicayemo, nta mirimo afite, ariko mu mategeko afatwa nk’umucamanza m’urukiko rw’ikirenga, umurimo ngo atigeze ahemberwa na rimwe.
– Abibonye atyo, yishakira imirimo, aho yari umwigisha w’amategeko muri za kaminuza z’u Rwanda zinyuranye.
– Umunsi ntarengwa we ku itariki ya 23/04/2003,abari bashinzwe kumulinda ngo nibo bamushimuse, dore ko yari ageze ku ipeti rya Lieutenant Colonnel, bamushimutiye ahitwa ku Gishushu avuye kwigisha muri université y’abadventiste UNILAK.
– Ngo hari hashize icyumweru kimwe abonanye na Prezida Kagame, umubonano ngo warangiye Prezida Kagame amubwiye ngo hari icyo amuhishe.
– Madame Cyiza Denise ati : yagiye ubutagaruka , n’umurambo we sinawubonye.
– Lt Colonnel Cyiza Augustini ashimutwa yari afite imyaka 48 gusa y’amavuko kuko yavutse ku itariki ya 01/11/1955 muri Komini Gafunzo I Cyangugu.
Uyu Denise arashima ubutwari bw’abagore b’abanyarwandakakazi, uko bitwaye mu bigeragezo byose bahuye nabyo kuva intambara yatera kugeza magingo aya.
Uyu Denise akaba ari umubyeyi wemera cyane imbaraga z’Imana.
Ikondera libre, 17/02/2018