Adeline bamubajije kubyerekeranye n’amagambo Diane umukobwa we yashyize ku rubuga rwe rwa Twitter ariyo yahindutse X. Diane yanditse agira ati: “Ibyo umubyeyi wacu atangaza mu biganiro n’ibitekerezo bye bwite. Yaba jye cyangwa basaza banjye ntaho duhuriye nabyo.
Yego koko buri wese agira imyumvire ye yaba umugabo n’umugore buri wese agira uko yumva ibintu bitandukanye n’uko umugore cg umugabo we abyumva. Ni kimwe rero no ku bana n’ababyeyi buri wese aba afite uko yumva ibintu ahubwo ikizima n’uko mugira aho muhurira muri ibyo bitekerezo cg buri wese akubaha iby’undi.
Ariko muri ruriya Rwanda rwa Kagame ntibibatangaze ko bishoboka ko Diane bamufatiyeho agafuni ku gakanu kugirango atangaze ibyo Kagame n’agatsiko bashaka ko twe twumva. Hariya Madame Adeline Rwigara yasubije neza cyane. Ati twembi turakuze kandi buri wese ari responsable w’ibikorwa bye bitavuga ko ntamushigikira mu byo yiyemeje gukora. Urugero ajya kwiyamamariza ku mwanya w’umukuru w’igihugu ntabwo yangishije inama ariko naramuherekeje muri urwo rugendo.