Site icon Rugali – Amakuru

Covid-19: U Rwanda Rwasubitse Inama y’Igihugu y’Umushyikirano

Inama y’igihugu y’umushyikirano yari iteganijwe gutangira kuri uyu wa gatatu yasubitswe igitaraganya. Amakuru Ijwi ry’Amerika ryakuye muri Ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu ndetse n’ayo twahawe n’abantu bari batumiwe yemeza ko iyi nama yasubitswe naho nta wundi munsi uratangazwa yimuriweho.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere ni bwo byari biteganyijwe ko kuri Petit Stade i Remera abazitabira iyi nama batangira gupimwa icyorezo cya Covid-19. Hari hashize iminsi mike bitangajwe ko iyi nama izabera muri Kigali Convention Center ikitabirwa n’abantu 500 aho kuba abarenga ibihumbi bibiri nkuko byari bisanzwe.

Nta bisobanuro byatanzwe by’igihe izongera gusubukurirwa cyangwa se niba ihagaze burundu muri uyu mwaka. Gusa muri iki cyumweru abayobozi barimo Ministre w’ubutegetsi bw’igihugu, Ministre w’ubucuruzi na Ministre w’ubuzima bagaragaje impungenge batewe n’ubwiyongere bwa Covid 19.

Mu minsi 13 ishize, mu gihugu hamaze kwandura abantu 678 mu gihe abamaze gupfa bo ari batandatu. Ni umubare munini ugereranyije n’uko ubwandu bwari bumeze mu minsi ishize.

Bwana Sekanyange Jean Leonard uhagarariye impuzamiryango iharanira uburenganzira bwa muntu Cladho yabwiye Ijwi ry’Amerika ko hari byinshi abaturage bahombye kubera isubikwa ry’iyi nama, cyane cyane ko yajyaga ivugirwamo ibibazo binyuranye by’abaturage kandi bikabonerwa ibisubizo.

Sekanyange asobanura ko hari ibibazo basanganaga abaturage muri iki gihe, kuburyo bari biteze ko bizahabwa umurongo muri iyi nama iyoborwa na Perezida wa Repubulika.

Mu gihe iyi nama yaba isubitswe burundu, abacuruzi baremeza ko baba bahuye n’igihombo, kuko nk’abafite amahoteri bari basanzwe bungukira mu nama nk’izi zihuza abantu benshi. Bwana nsengiyumva ahagarariye urwego rw’abafite amahoteri mu Rwanda yabibwiye Ijwi ry’Amerika.

Umushyikirano w’uyu mwaka wari kuzaba mu buryo butandukanye n’ubusanzwe, aho abantu bake bari kuzaba bari muri Kigali Convention Center. Ikindi kiciro cyari kuzaba kiri kuri site zitandukanye mu gihugu nk’iya Karongi, Nyaruguru, Kirehe na Gicumbi. Aba bari kuziyongeraho igice kinini cy’urubyiruko rwari kuba ruri kuri Intare Arena mu Nama yari kuzahuza urubyiruko 500 rw’imbere mu gihugu n’urwaturutse mu mahanga.

Isubikwa ry’iyi nama riraca amarenga y’ingamba zikomeye zishobora gufatirwa mu nama y’abaminisitiri yateranye kuri uyu wambere. Ni inama ishobora gufatirwamo izindi ngamba zigamije gukumira ubwandu bw’icyorezo cya Covid-19 bukomeje gufata indi ntera.

Inkuru y’umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika, Assumpta Kaboyi

Exit mobile version