Arakomeza ati: “Reka tuvuze ko igisirikare – ubundi cyakabaye kitivanga muri politiki ariko nkagikoresha muri politiki ku ruhande rwanjye kuko nari perezida – tuvuge ko igice cy’igisirikare gihiritse ubutegetsi…

“Ikibazo hano ni uko; ntibazahirika ubutegetsi ngo babuhe uriya wibwaga amatora…bazabufata babugumane nabo ubwabo.”

Perezida Kagame umaze gutsinda amatora ya manda eshatu yose ku kigero cyo hejuru ya 90% bamwe mu biyamamaje cyangwa abashatse kwiyamamaza ntibemererwe, bagiye bashinja ishyaka rye gukoresha uburiganya n’igitugu akabona intsinzi.

Ibyo ubutegetsi bwagiye buhakana kenshi bukavuga ko amatora yose yagiye aba mu mucyo no mu bwisanzure.

Aho abaturage bashyigikira ‘coup’

Perezida Kagame avuga ko ubusanzwe guhirika ubutegetsi bidakwiye, ariko ko “ahantu harenze hamwe” hakiboneka abategetsi barangwa na ruswa n’icyenewabo, kandi ko iyo politiki mbi iba iganisha ku kintu cyose.

Ati: “Aho rero niho abantu bagera ku guhirika ubutegetsi, ugasanga abantu baravuga ngo oohh aha n’aha habaye guhirika ubutegetsi, ariko imbere mu mutima ukavuga uti ‘narayirebaga iza’ kuko wabonye ibyo umutegetsi yakoraga”.

Avuga ko hari n’aho abaturage baba bashyigikiye abakoze ihirika ry’ubutegetsi kuko bavuga bati “nubwo abahiritse ubutegetsi ari babi, ariko abo bavanyeho nibo babi kurushaho”.

Kagame avuga ko iki ari ikibazo gikwiye kurebwaho cyane, ati: “Kuko niba ndi kwihagika ku butegetsi nubwo abantu babinenga…nibwo utangira guterwa icyizere, iyo rero ‘coup’ ibaye abantu bazavuga bati birakaba bityo.”

Yongeraho ko mu buryo bwa dipolomasi cyangwa mu bupfura “nta n’umuntu uzasohoka ngo avuge ati ‘uku guhirika ubutegetsi kwari gukwiye’.”

Source: BBC Gahuza