Leta y’Ubwongereza yategetse ko hakorwa ‘ventilators’ (ventilateurs) zigera ku 30,000 mu gufasha korohereza akazi kenshi ibitaro kubera iki cyorezo cya coronavirus.
Bivugwa ko ikigo gishinzwe ubuzima cy’Ubwongereza, NHS, ubu gifite ‘ventilators’ zigera ku 8,175.
Ku barwayi bagizweho ingaruka zikomeye n’ubwandu bwa coronavirus, ‘ventilator’ ibaha amahirwe menshi ashoboka yo kurokoka.
‘Ventilator’ ni iki kandi ikora uwuhe murimo?
Mu magambo yoroshye kandi yumvikana neza, ‘ventilator’ ni yo isigara yahindutse ubuhumekero bw’umubiri iyo iyi virusi yamaze kwangiza ibihaha ntibibe bigikora.
Ibyo bituma umurwayi abona igihe cyo gukomeza kurwana n’ubwandu no gukira.
Hari amoko atandukanye ya ‘ventilators’ ashobora gukoreshwa.
Hari nka ‘mechanical ventilator’ aho umurwayi aba acometswe ku byuma bimufasha guhumeka.
Hari na ‘non-invasive ventilator’ aho bidasaba ko hari ibyuma byinjizwa mu mubiri w’umurwayi.
Ahubwo umurwayi agashyirwaho icyo kumupfuka (masque) ku munwa n’amazuru, nta ruhombo bamucometsemo imbere rwo guhumekeramo.
‘Ventilators’ zikora gute?
Nkuko bitangazwa n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS/WHO), abagera kuri 80% by’abarwaye Covid-19 bakira bidasabye ko bavurirwa mu bitaro.
OMS ivuga ariko ko umuntu umwe muri buri barwayi batandatu ba Covid-19 – indwara yo mu buhumekero iterwa n’ubu bwoko bushya bwa coronavirus – aremba cyane.
Ashobora kandi no kugira ibibazo by’imihumekere, nkuko OMS ikomeza ibivuga.
Ku barwayi nk’abo bakariwe n’iyo virusi, yangiza ibihaha byabo.
Ubwirinzi bw’umubiri buhita bubitahura ko hari ikibazo, ubundi bukagura imiyoboro y’amaraso kugira ngo utunyangingo tundi tw’ubwirinzi tubone uko twinjira.
Ariko ibi bishobora gutuma hari ibintu by’uruziruzi byinjira mu bihaha, bigatuma guhumeka birushaho gukomera, ndetse n’ingano y’umwuka wa ‘oxygen’ mu mubiri ikagabanuka.
Mu koroshya icyo kibazo, imashini ya ‘ventilator’ irifashishwa mu gusunikira umwuka – wiganjemo ‘oxygen’ – mu bihaha.
Iyo ‘ventilator’ iba inafite icyuma gitanga ubuhehere, ngo ubushyuhe n’ubuhehere bw’uwo mwuka wo mu buvuzi bibe ku rwego rumwe n’ubushyuhe bwo mu mubiri w’umurwayi.
Abarwayi bahabwa imiti yo gutuma imitsi yo mu myanya y’ubuhumekero ikweguka ikorohera, kugira ngo guhumeka kwabo gushobore kugengwa neza kose n’imashini.