Site icon Rugali – Amakuru

Coronavirus – Rwanda: Abatavuga rumwe na leta barayisaba koroshya amategeko ya Guma mu rugo

Coronavirus - Rwanda: Abatavuga rumwe na leta barayisaba koroshya amategeko ya Guma mu rugo

Amashyaka abiri atavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda arasaba leta koroshya amategeko yo kuguma mu rugo kuko ari “gushyira bucece mu kaga ubuzima” kurusha coronavirus.

Itangazo rigenewe abanyamakuru ry’ishyaka DALFA Umurinzi riyoborwa na Mme Victoire Ingabire na PS-Imberakuri riyobwe na Bernard Ntaganda risaba leta y’u Rwanda ko hafatwa izindi ngamba zatuma ubuzima bw’igihugu bukomeza.

Mu byo aya mashyaka – yombi ataremerwa n’ubutegetsi bw’u Rwanda – asaba harimo;

Kugira ngo ibyo bikorwe, aya mashyaka asaba leta y’u Rwanda gukoresha neza amafaranga ava “mu mfashanyo z’amahanga n’ibigega by’imari FMI, Banki y’Isi, n’ibigega binyuranye nk’Agaciro Fund”.

Bernard Ntaganda uyobora ishyaka PS-Imberakuri yabwiye BBC ko ingamba zafashwe zazahaje ubuzima ku Banyarwanda avuga ko hafi 90% batunzwe no gusohoka bagashaka ikibatunga uwo munsi.

Ati: “Abantu bari kuvuga Covid-19 kandi nibyo rwose iriho kandi irica, ariko ikibabaje kinakomeye ni icyorezo kitavugwa icyo ni inzara, kandi nayo irica.

“Impamvu yo itavugwa ni uko ari indwara y’abakene, kandi hano ubu abakene bakaba badafite kivugira”.

Bwana Ntaganda avuga ko icyo cyorezo cy’inzara kitavugwa kuko leta iri gufunga abanyamakuru bigenga bagerageza kwerekana ingaruka z’ingamba zafashwe bigateza bamwe inzara.

Ati: “Niyo mpamvu tuvuga ko izo ngamba ziri gushyira mu kaga ubuzima bw’abantu bucece, ni uko abagombaga kubivuga bamwe bafunzwe, mu gihe mu bihe bikomeye nk’ibi ubundi aribwo itangazamakuru rihaguruka rikavuga uko ibintu bimeze”.


 Kigali ku Kimironko muri ibi bihe by’amategeko yo kuguma mu rugo

Bwana Ntaganda avuga ko nk’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bari mu gihugu, babona ko “niba leta idashoboye gutunga Abanyarwanda yabareka bakajya gushaka uko babaho”.

Ati: “Uretse n’u Rwanda n’ibihugu by’Iburayi byatangiye kubona ko gufungira abaturage mu mazu batazabishobora.

“Turasaba leta kureka gukora ngo ishimishe amahanga, nikore ibifitiye akamaro abaturage bijyanye n’imiterere y’igihugu”.

Leta y’u Rwanda yafashe ingamba – zigiye kumara ibyumweru bitandatu – zo guhagarika ubuzima busanzwe, hagakorwa ibyangombwa cyane gusa, mu kurwanya ikwirakwira rya coronavirus.

Leta kandi yatangije ibikorwa byo guha ibiribwa abagizweho ingaruka kurusha abandi, n’izindi ngamba mu by’ubukungu bigamije guhangana n’ingaruka za coronavirus.

Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda ivuga ko hamaze kuboneka abantu 191 banduye coronavirus na 92 bayikize.

Exit mobile version