Site icon Rugali – Amakuru

Coronavirus: Mu Rwanda umugabo yishwe n’ingona ‘yarenze ku mabwiriza yo kuguma mu rugo’

Umugabo wo mu murenge wa Rugarika mu karere ka Kamonyi mu Rwanda yariwe n’ingona arapfa mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu nyuma yo kurenga ku mabwiriza ya leta abuza abantu kuva mu ngo zabo mu kwirinda coronavirus.

Bivugwa ko uyu muturage yari agiye kuroba amafi mu ruzi rwa Nyabarongo.

Ingona yamufatiye ku nkombe z’uyu mugezi mu murenge wa Runda mu kagari ka Ruyenzi mu mudugudu wa Rubumba nk’uko bivugwa na Alice Kayitesi uyobora akarere ka Kamonyi.

Madamu Kayitesi yabwiye BBC ko uyu muturage usanzwe atuye mu murenge wa Rugarika Akagari ka Kigese, yari yarenze ku mabwiriza ategeka abaturage kuguma mu ngo zabo bagasohoka ari uko biri ngombwa cyane.

Abaturage bamwe mu Rwanda, cyane ababeshwaho akazi bakoze ku munsi, babwiye BBC ko bafite ubwoba bwo kwicwa n’inzara kuko batizigamiye ibizabatunga mu byumweru bibiri batava mu ngo.

Madamu Kayitesi avuga ko abaturage bose batumvira rimwe amabwiriza yatanzwe. Avuga ku karere ayoboye yagize ati:

“Ariko uko bari kuyubahiriza biri ku kigero gishimishije kandi nabo barumva ko bakwiye kwirinda ingaruka z’iki cyorezo abenshi ubu bari mu ngo.

“Uwo { ingona yariye} ni umwe muri bacye baba barenze ku mabwiriza, dukomeje gushishikariza abaturage kuyubahiriza bakaguma mu ngo kugira ngo dufatanye kwirinda”.

Amabwiriza yatangiye kubahirizwa ku cyumweru avuga ko abaturage bashobora gusohoka gusa bagiye kugura ibiribwa, kuri banki, kwivuza cyangwa gutanga serivisi zihutirwa.

Hari ‘abarashwe barapfa’

Leta yatangaje ko izafasha abaturage b’amikoro macye muri iki gihe cy’ibyumweru bibiri batava mu ngo, gusa nta buryo ibi bizakorwamo iratangaza.

Amabwiriza yo kutava mu ngo agoye bamwe mu baturage b’amikoro macye, barimo abadashobora kujya aho bizeye kubona icyo barya, cyane abakomoka mu byaro ubu bari mu mijyi.

Ku mbuga nkoranyambaga, ejo hasakaye amashusho (video) y’abaturage bariho baca mu gishanga cya Nyabarongo bagerageza gusohoka mu mujyi wa Kigali ngo batahe.

Ikinyamakuru Intyoza gikorera mu Rwanda kivuga ko hari abasore babiri barashwe na polisi bagapfa, ubwo polisi yari mu gikorwa cyo kubahiriza amabwiriza ya leta mu kwirinda iki cyorezo.

Uburyo iyi ndwaraikwirakwira byihuse:

Iki kinyamakuru kivuga ko cyabwiwe n’abaturage ko barasiwe mu murenge wa Nyagisozi mu karere ka Nyanza bivugwa ko bashakaga kurwanya polisi ibategeka kubahiriza ayo mabwiriza.

Umuvugizi wa polisi y’u Rwanda ejo yatangaje kuri televiziyo y’igihugu ko “bihanangiriza abantu barenga ku mabwiriza yatanzwe mu kwirinda iki cyorezo”.

Exit mobile version