Padiri Nahimana ati: “wavuga ute ko washyize kw’isonga abaturage kandi ubasonga” Abanyarwanda bagize kusongwa na Coronavirus, leta ya FPR Kagame itiza imirindo COVID-19 gusonga abaturage. Nimwuyumvire namwe ibyo ikinyamakuru cya Kigali aricyo KigaliToday cyatangaje uburyo akarere ka Muhanga kamaze gukumura Miliyoni zisaga 60 FRW mu baturage izi miliyoni zikaba zaraciwe abarenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buratangaza ko muri iki gihe cy’iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani bwahagurukiye gukurikirana ibyerekeranye n’umutekano
https://www.youtube.com/watch?v=WgoWoJvusoE&feature=youtu.be
Kayiranga avuga ko Akarere kinjije miliyoni 60frw yaciwe abarenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Muhanga ushinzwe ubukungu, Kayiranga Innocent, avuga ko kuri Noheli hari abarenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 kugeza ubu abamaze gufatwa bagahanwa bakaba nibura baraciwe miliyoni zisaga 60 z’Amafaranga y’u Rwanda kuva icyorezo cyakwaduka.
Gusa ubuyobozi buvuga ko umutekano muri rusange wifashe neza n’ubwo hari aho abantu barenga ku mabwiriza bakajya kunywera mu tubari hakaba n’ahakorwa ibirori mu buryo bwa rwihishwa, abo bakazakomeza kwigishwa byananirana bagahanwa nk’uko bigenda ku bandi.
Agira ati “Muri rusange nta byaha bikomeye byabaye muri Noheli usibye nk’ubusinzi aho bamwe bagiye batumirana bakanywera mu ngo bakarwana bagakomeretsanya bidakabije, abo twarabafashe kandi turabahana tuzakomeza gukaza ingamba nibura kugeza kuri tariki ya 15 Mutarama 2021”.
Yongeraho ati “Nibura twinjije miliyoni zisaga 60 FRW kubera guhana abarenze ku mabwiriza ariko ntabwo ari cyo tugamije, turifuza ko abaturage bacu basobanukirwa kandi bagakurikiza amabwiriza bityo iki cyorezo tukarushaho kugihashya kuko abayica ari bo bagikwirakwiza”.
Kayiranga avuga ko ubuyobozi bw’Akarere bwakoranye nk’ikipe mu mirenge yose kugira ngo umutekano mu minsi mikuru ibashe kugenda neza kandi bizanagenda neza ku Bunani agasaba abaturage gukomeza kwitwararika.
Agira ati “Ubundi ubunani bivuze gutangira umwaka abantu bafite gahunda z’ibikorwa bibateza imbere ariko by’umwihariko bakabungabunga umutekano ni yo mpamvu tubasaba kumvikana mu miryango bakibuka inshingano zabo zizakorwa mu mwaka wose bakazawurangiza bafite aho bigejeje”.
Ku bijyanye n’abakora Resitora bagiye bazihindura utubari, ubuyobozi buvuga ko byagaragaye kandi hakomeje gufatwa ingamba zo gufunga abakora binyuranyije n’amategeko kuko byaba ari uguteza umutekano muke no gukwirakwiza icyorezo.
Agira ati “Akabari ko muri hoteli ntikemewe, akabari ko muri resitora ntikemewe, akabari gasanzwe karafunze, ntabwo tuzihanganira uwafatwa yarenze ku mabwiriza kuko byaba ari ugushaka guhungabanya umutekano, abo twafashe twarabahannye abandi na bo tuzabafata igihe banyuranya n’ibyo bemerewe gukora biteganywa n’amabwiriza ya RDB”.
Ubuyobozi bwibutsa abaturage kwihangana icyorezo kigacika kugira ngo ubuzima bukomeze nk’uko byari bisanzwe