Site icon Rugali – Amakuru

Coronavirus: Imvo n’Imvano ku ngaruka yagize ku madini mu Rwanda

Coronavirus: Imvo n'Imvano ku ngaruka yagize ku madini mu Rwanda

Icyorezo cy’indwara ya coronavirus gikomeje kugariza isi, abantu barenga miliyoni ebyiri n’igice ni bo bamaze kucyandura, abo kimaze guhitana bararenga ibihumbi 180 kandi abaturage barenga kimwe cya gatatu cy’abatuye isi bakomeje guhura n’ingaruka zacyo kubera ingamba amaleta yafashe zo kubagumisha mu rugo no guhagarika ibikorwa binyuranye by’ubukungu.

Iki cyorezo ariko nanone gikomeje kugira ingaruka zinyuranye ku madini hirya no hino ku isi aho abavugabutumwa byabaye ngomba ko bashaka izindi ngamba nshya zo kugeza ijambo ry’Imana ku bayoboke b’amadini bahagarariye mu gihe imisigiti, kiliziya n’izindi nsengero byafunzwe.

Mu karere k’ibiyaga bigari, hagati mu kwezi gushinze kwa gatatu muri gahunda yo gukumira iki cyorezo, u Rwanda rwabaye igihugu cya mbere muri Afurika y’uburasirazuba cyategetse abaturage kuguma mu rugo igihugu cyose kijya mu kato – ibikorwa bihuriza hamwe abantu benshi byose birahagarikwa birimo ko kujya mu nsengero.

Mu kiganiro cy’Imvo n’Imvano cyo kuri uyu wa gatandatu itariki ya 25 z’ukwezi kwa kane muri uyu mwaka wa 2020 turaganira ku ngaruka ku madini mu Rwanda z’icyorezo cy’indwara ya Covid-19 iterwa n’agakoko gashya ka corona.

Abatumire bacu ni Mfuti w’u Rwanda Sheikh Salim Hitimana wo mu idini ya Isilamu, umushumba mukuru w’itorero ry’abangilikani mu Rwanda Musenyeri mukuru Laurent Mbanda na Musenyeri Philippe Rukamba, umushumba wa Diyosezi ya Butare akaba na Perezida w’Inama y’Abepisikopi Gatolika mu Rwanda.

Iki kiganiro mwagiteguriwe kandi murakigezwaho na Jacques Niyitegeka.

Exit mobile version