Site icon Rugali – Amakuru

Coronavirus: Imvo n’Imvano ku idohorwa mu Rwanda ry’ingamba za ‘guma mu rugo’

Ndabashuhuje nshuti muteze amatwi BBC, turi ku wa gatandatu tariki 9 y’ukwezi kwa 5 umwaka wa 2020, tugeze mu mwanya w’ikiganiro cy’Imvo n’Imvano.

Ikiganiro cyacu kuri uyu wa gatandatu kiribanda ku buryo bwo koroshya amabwiriza ahagarika ubuzima busanzwe mu Rwanda yari yashyizweho hagati mu kwezi kwa gatatu mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya coronavirus.

Abanyarwanda bamaze ibyumweru 6 bari mu bihe bidasanzwe by’amabwiriza yasabaga ko abantu baguma mu ngo zabo. Hashize iminsi 6 rero abaturage bakomorewe gusubira mu mirimo imwe n’imwe.

Imirimo y’ubushabitsi (business) ya leta n’abikorera ku giti cyabo yarasubukuwe, amasoko yongera gufungura ariko hakora 50% by’abayacururizamo.

Hoteli n’inzu z’uburiro ari zo ‘restaurants’ zitangira gukora ariko zigasabwa gufunga saa moya z’ijoro.

Gutwara abantu mu mudoka rusange birasubukurwa ariko ingendo hagati y’intara n’umujyi wa Kigali ntizemewe.

Ikindi kandi ni uko buri bisi (bus) itwara gusa abantu bangana na ½ cy’abo yari isanzwe itwara mbere kuko hasabwa gusigamo intera ya metero byibuze imwe hagati y’umugenzi n’undi.

Bimwe mu bitarafungurirwa ni amashuri, leta yavuze ko azafungurwa mu kwezi kwa cyenda, utubari, imikino, siporo rusange n’imyidagaduro ndetse no gutwara abantu kuri moto ari bwo buryo bukoreshwa n’abantu benshi mu mujyi.

Muri iki kiganiro turanyarukira hirya no hino mu mujyi wa Kigali duhe ijambo bamwe mu baturage basubukuriwe imirimo batubwire imibereho yabo mu gihe imirimo yari igifunze, uburyo bakurikiza ingamba zo kwirinda icyorezo cya coronavirus aho bakorera imirimo yabo ndetse n’amasomo benshi bavuga ko bigishijwe n’iki cyorezo.

Mu kiganiro cyacu kandi turumva icyo minisiteri y’ubuzima mu Rwanda ibivugaho cyane cyane ku mpamvu leta yemeye gufungura imwe mu mirimo mu gihe imibare y’abanduye Covid-19 mu Rwanda yarimo irushaho kuzamuka.

Ni ikiganiro mwateguriwe kandi mugiye kugezwaho na Yves Bucyana.

BBC

Exit mobile version