Uruganda rukora ibibiriti ruzwi nka SORWAL (Société Rwandaise des Allumettes) rwaguzwe muri cyamunara yari ibaye ku nshuro ya gatatu, rugurwa n’umushoramari witwa Osman Rafik arutanzeho miliyoni 168Frw.
Uyu mushoramari asanzwe afite inganda zikora ibibiriti mu bihugu bya Malawi, Tanzania na Zimbabwe zikora mu izina rya OG Matchs.
Iyi cyamunara yabaye kuri uyu wa Kabiri, aho uru ruganda ruherereye mu Karere ka Huye.
Hagamijwe kwishyuza ibirarane by’imisoro SORWAL ibereyemo leta, bivugwa ko irenga miliyari 4Frw. Uru ruganda rwafungiwe imiryango ku wa 3 Gashyantare 2009.
Cyamunara iheruka gusubikwa ku wa 11 Nzeri 2018, nyuma y’uko hagenwe igiciro fatizo cya miliyoni 354Frw ariko hakabura usubiza. Cyamunara ya mbere yabaye ku wa 4 Nzeri 2018 nabwo habura urugura.
Kuri uyu wa Kabiri hapiganwe abantu bane barimo Bigirimana Jean Bosco watanze miliyoni 167Frw, Ngabire Emmanuel atanga miliyoni 154Frw, Osman Rafik atanga miliyoni 168Frw naho Cleophas Barajiginwa atanga miliyoni 117Frw.
Umuhesha w’Inkiko w’Umwuga, Me Habimana Vedaste, wari uyoboye cyamunara yatangaje ku mugaragaro ko Osman Rafik ariwe urwegukanye.
Yagize ati “Uwatanze igiciro kiri hejuru niwe wegukanye cyamunara, yatanze miliyoni 168. Cyamunara irarangiye dutegereje ko uwaguze yishyura, imisoro ya Leta ikaboneka”
Osman avuga ko yifuza guhita akomeza gukora ibibiriti kandi mu mezi atatu ateganya guhita atangira.
Abakoreye Sorwal igafunga batishyuwe bizagenda bite?
Umuhesha w’Inkiko w’Umwuga, Me Habimana Vedaste, avuga ko amategeko ateganya ko abakoreye uruganda kandi bujuje ibisabwa birimo kuba barareze mu rukiko bagatsinda, bazahabwa amafaranga yabo.
Ati “Nk’uko mwabibonye hari abantu batsinze Sorwal bafite imanza zabaye itegeko, nabo bagomba kugira uburenganzira bwabo bagahabwa kuri ayo mafaranga.”
Ku bakozi batareze mu rukiko cyangwa ababuranye ariko imanza zabo ntizifatweho umwanzuro, abo ngo nta burenganzira bafite ku byavuye muri cyamunara.
Me Habimana ati “Amategeko icyo ateganya kiroroshye, umuntu ugira uburenganzira iyo habaye cyamunara no kugira icyo ahabwa ni ufite inyandiko mpesha. Abo ngabo rero bafite imanza zabaye itegeko ziriho inyandiko mpuruza nibo bazagira uburenganzira kuri ayo mafaranga.”
Bivugwa ko abakoreye Sorwal ikabasiga mu bibazo byo kutabishyura no kutabatangira ubwishingizi barenga 130, ariko ubwo cyamunara yarangiraga abari bamaze kwiyandikisha bujuje ibyangombwa bagera kuri 20 gusa.
Bamwe muri abo batujuje ibisabwa ngo bahabwe ku byavuye muri cyamunara bavuga ko bagiye kwishyira hamwe bakareba icyo bakora kuko amafaranga bambuwe ari menshi.