Congo itarebye neza abakozi ba mpatse ibihugu bazakoresha ikibazo cy’ amako mu kuyicamo ibice! Njye numvise iki kiganiro kw’Ijwi ry’Amerika muri Murisanga numva ngiriye igihugu cya Congo impuhwe. Iyo utekereje ko ari igihugu kitigeze kigira ikibazo cy’amoko none ubu bikaba bimaze kuba ikibazo cy’ingutu kugeza aho abo muri bumve bose muri iki kiganiro ari abantu bavuga ururimi rw’ikinyarwanda ntawe bitatera kw’ibaza byinshi.
Nta kindi abakomeje gukoresha iturufu y’amakomo bagamije uretse gucamo iki gihugu cya Congo ibice. Ese ni nde koko ubitemo inyungu? Iki kibazo kiroroshye kugisubiza kuko hari abantu mu karere babitemo inyungu kandi bari gukorera ibihugu by’ibihangange bya mpatse ibihugu.
Twese turabizi ko mu karere nta gihugu gifite inganda zikora intwaro kandi n’abashinga imitwe nka za M23 bakabatoza bakanabaha intwaro turabazi ndetse nabo bakorera turabazi. Njye icyo navuga nuko Congo ikeneye intwali nka Col Mamadou Ndala benshi baziyemeza kurwana ku gihugu cyabo maze bakirukana abakomeje gushaka ko bacamo igihugu cyabo ibice.
Kugira ngo usobanukirwe ku kibazo cy’amoko muri Congo tega amatwi iki kiganiro kuri VOA Murisanga.
Francis Kayiranga