Inkuru yatangajwe ku rubuga ‘Le Congo est à nous” iravuga ku masezerani Denis Sassou Ngwessoyagiranye na Paul Kagame. Ngo yahaye u Rwanda hegitare ibihumbi 28 by’ubutaka buhingwa! Bukazahingwa n’abanyarwanda mu gihe k’imyaka 50. Aya masezerano ashatse kuvuga iki? Denis Sassou Ngwesso we yahawe iki nk’ikigurane? Yahawe indege z’intambara za Helikopteri azakodesha, imbunda n’abasirikare b’abanyarwanda 1200 bitorejwe mu gihugu cya Iran. Yamaze guhabwa amadorari ibihumbi 70 n’ikigo cya Crystal venture cya Kagame.
Kubera iki Sassou bamuhaye abo basirikare 1200 n’amadorari ibihumbi 70? Denis Sassou Ngwesso ngo yaba ashaka gusigira ubutegetsi umuhungu we Christel Denis Sassou Ngwesso. Azi neza ko umuhungu we adakunzwe n’abanyagihugu. Niyo mpamvu Sassou Ngwesso ashaka ko abo basirikare baza mu Rwanda bazarinda uwo mwana we mu gihe abaturage basaba bigaragambije. Inyo gihe nta kindi izo ngabo z’u Rwanda zizakora usibye kubamena. Ayo madorari ibihumbi 70 nayo ngo n’ayo kwishyura abo basirikare. Mwibaze namwe gutanga abasirikare ugatanga n’amafaranga yo kubishyura.
Paul Kagame arakataje mu bucuruzi!