Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 25 Nzeri 2021 nibwo amakuru abika Colonel BEMS Théoneste Bagosora yamenyekanye avuga ko yaguye muri Gereza mu gihugu cya Mali aho yari afungiye kuva muri 2012.
Colonel Bagosora yavutse tariki 16 Kanama 1941, avukira mu cyahoze ari Komini Giciye muri Gisenyi, nyuma y’amashuri yisumbuye muri Seminari nto yo ku Nyundo yinjiye mu ishuri rikuru rya Gisirikare ry’i Kigali aho yarangije mu 1964 muri Promotion ya 3 y’abasirikare bo mu rwego rwa ofisiye.
Yakoze akazi gatandukanye mu ngabo z’u Rwanda, akurikira n’amasomo atandukanye mu mahanga, yagiye mu kiruhuko cy’izabukuru mu 1992, muri 1994 yari umuyobozi muri Ministeri y’ingabo z’u Rwanda.
Yakatiwe n’urukiko rw’Arusha imyaka 35 ashinjwa Genocide, akaba yarangirizaga igihano yahawe mu gihugu cya Mali. Mu minsi ishize yasabye kurekurwa amaze kurangiza 2/3 by’igihano yahawe ariko arabyangirwa. Akaba yitabye Imana amaze iminsi mike yizihije isabukuru y’imyaka 80 yari amaze avutse. Imana imuhe iruhuko ridashira kandi twihanganishije umuryango we.