Site icon Rugali – Amakuru

Col Rukunda bita Makanika yisunze inyeshyamba “GUMINO” akaba yihise aba umuyobozi wayo

Colonel Michel Rukunda uzwi nka Makanika

COL MICHEL RUKUNDA YITANDUKANYIJE N’IGISIRIKARE CYA CONGO FARDC, AJYA MU NYESHYAMBA ZA “GUMINO”, AHITA ANAZIBERA UMUYOBOZI. Aya makuru yemejwe n’ubuyobozi bw’igisirikare cya Congo FARDC kibinyujije ku rukuta rwacyo rwa tweeter, aravuga ko Col Michel Rukunda bakunda kwita Makanika,  wari usanzwe ari umuyobozi  mukuru wungirije w’Akarere ka Gisirikare ka 2 ka Walikare muri Kivu y’Amajyaraguru, ushinzwe ibikorwa bya gisirikare n’iperereza, yitandukanyije n’igisirikare cya Congo akajya mu mutwe w’inyeshyamba wa “Gumino” umutwe ugizwe n’abanyekongo bo mubwoko bw’Abanyamurenge. Kuri ubu iki gisirikare ngo kiramufata nk’umwanzi w’igihu. Dore ko ari nawe wahise afata ubuyobozi bukuru bw’izi nyeshyamba!

Col Rukunda, afashe iki cyemezo nyuma y’aho ubutegetsi bwa Felix Tshisekedi Gisekeramwanzi, ahereye uburenganzira Kagame maze akinjira ku butaka bwa Congo maze ingabo ze zifatanyije n’imitwe yashinze ya Mai-Mai n’indi, byirariye mu nsisiro (imihana) z’Abanyamurenge zigatwika ariko nabo zibica umugenda, zigasahura inka zabo ndetse zikanabakorera ibibi byose bikabije.

Col Michel Rukunda, yanze kurebera afata icyemezo cya Kigabo.

Col Rukunda kandi afashe iki cyemezo nyuma y’aho amajwi n’amarira y’Abanyamurenge bibaye byinshi basaba uwabatabara wese ko yagira n’ingoga kuko bigaragara ko hariho umugambi wo kurimbura ubwoko bw’Abanyamurenge. Uyu mugambi ukaba warateguwe na Kagame ubwe. Igitangaza abantu ni ukubona Kagame akorera ibi Abanyamurenge kandi bakomoka mu bwoko bw’Abatutsi ngo na Kagame akomokamo.

Abibaza ibi ariko ni abatazi Kagame, kuko we, yasinye kuba umugaragu w’ aba Shebuja yirwa azunguriza amabuye yibwa muri Congo akoresheje indege ze yikingirije ubudahangarwa nk’umukuru w’igihugu. Kagame rero nta bwoko arwanaho ahubwo ni UMUZUNGUZAYI W’AMABUYE Y’AGACIRO YA CONGO.

Col Michel Rukunda bakunda Kwita Makanika, afashe iki cyemezo cyo kuzahura uyu mutwe wa Gumino nyuma y’aho uwari umuyobozi wawo Colonel  SEMAHURUNGURU arasiwe  n’ingabo za Kagame zikoreresheje imbunda ya mudahushwa iyi bita Sniper kuwa 08 Nzeli 2019, ubwo yari aje gutabara mu Muhana wa Kivogerwa aho ingabo za Mayi-Mayi ya General Ebwila, Mayi-Mayi ya Kutumba  ndetse na Red Tabara ya General Aloys Nzabampemabyose bikorera ku mabwiriza ya Kagame, byari byagabye ibitero bigamije gutwika insisiro zose z’Abanyamurenge .

Col Semahurunguru, yabonye uwo gukomeza icyivi cye banahwanyije ipeti: Col Michel Rukunda aka Makanika.

Uyu musirikare mukuru yiyunze n’uyu mutwe kugira ngo arengere Abanyamurenge, nyuma y’aho Leta yakoreraga iyobowe na Gisekeramwanzi yafashe icyemezo cyo kugurisha abana bayo k’umunywi w’amaraso Paul Kagame.

Uyu nawe yaraherutse kumvikana avuga ko abamurwanya ngo abageze ku buce kuko ngo ubu asigaje 10%. Kagame nyir’ubwonko bwagujwe ikinya n’amaraso ntazi y’uko n’utemye igiti cyongera kigashibuka. Ntakabuza abasore n’inkumi b’Abanyamurenge ndetse n’abandi bose barwanira ukuri baraza guhagurukana n’iyonka bakarwanira uburenganzira bwabo.

Iyi ni Gumino ishibutse, indi mitwe Kagame yaramaze iminsi ayishongoraho nayo nishibuka ikamushibukana rahira ko igihuru kitaraza kubyara igihunyira!

Itsinda ry’Abaryankuna rishinzwe kuvuga amacumu.

Exit mobile version