Col. Rugambwa yasabye abaturage kugendera kure kugambanira igihugu. Umuyobozi w’Ingabo mu turere twa Nyagatare, Gatsibo, Kayonza na Rwamagana Col. Albert Rugambwa, yasabye abaturage kurangwa n’umuco wo kutagambanira igihugu.
Ubu butumwa yabutanze kuri uyu wa Gatanu ubwo hizihizwaga umunsi w’Intwari ku nshuro ya 25. Ku rwego rw’Intara y’Iburasirazuba, uyu munsi wizihirijwe mu kagari ka Gihengeri mu Murenge wa Mukama mu Karere ka Nyagatare.
Insanganyamatsiko y’uyu munsi w’intwari ikaba igira iti “Dukomeze ubutwari mu cyerekezo twahisemo.”
Col. Rugambwa yabwiye abaturage ko bagomba gusigasira ibyagezweho, bagaharanira ko u Rwanda rukomeza kurangwamo amahoro n’umutekano kuko nta kiruta kugira igihugu cyigenga kitarangwamo amacakubiri.
Ati “Impano twaha intwari zitangiye u Rwanda ni uguhora tuzizirikana no kutazigambanira ngo tunagambanire u Rwanda. Kirazira kugambanira u Rwanda”.
“Nunabyuka ukumva kugambanira u Rwanda biri gushaka kukuzamo uzamenye ko ari ikosa rikomeye cyane kandi kirazira gutatira icyo gihango.”
Col. Rugambwa yavuze ko buri munyarwanda afite ubutabera kugera naho nta muyobozi wamutsikamira ngo bimworohere.
Ati “Uyu munsi sinibaza ko coloneri runaka, Meya n’undi muyobozi yaza hano avuge ngo arakwimuye aho warutuye akahatwara, ntabwo byashoboka”.
Yasabye abaturage gukomeza kurangwa n’ibikorwa by’ubutwari ngo kuko aribyo bikenewe mu muryango nyarwanda.
Muri uyu Murenge wa Mukama hafitanye amateka n’ingabo za FPR-Inkotanyi, kuko izi ngabo ubwo zatangiraga urugamba rwo kubohora igihugu mu 1990 zacumbitse muri aka gace.
Umwe mu baturage bari bahatuye icyo gihe witwa Sinamenye Rutiyomba Célestin, avuga ko ingabo za FPR babanye nazo neza zikabigisha ko bose ari abanyarwanda badakwiye gushyira imbere amoko.
Ati “Twaturanye neza, twageze aho natwe twitwa Inkotanyi wajya kujya i Kigali bigasaba ko wihisha kugira ngo batamenya ko uvuye hano muri Komini Bwisige. Rero Inkotanyi ntacyo twazishinja kuko batubereye imfura baraturinda ”.
Mu kwizihiza umunsi w’intwari kandi hambitswe imidali y’ishimwe abarinzi b’igihango bane bo ku rwego rw’akagari ari bo; Nkuriyingoma Raymond, Uzabakiriho Marie Dinah, Sezigama Celestin, Ziriyo Thomas.
Mu bikorwa bashimiwe bakoze harimo kuba barahishe Abatutsi bahigwaga ntibicwe ku buryo abo bahishe n’ubu bakiriho.