Col Patrick Karegeya na Gen Kayumba baganiye na BBC muri 2011 ariko wagirango turi muri 2018!

Kagame na FPR Inkotanyi birirwa bica abantu bibwira ko barimo guhisha amateka baribeshya cyane. Bashatse bakunamura icumu kuko kugeza ubu ntacyo bakoze tutazi kandi ntabwo bazabaho ubuziraherezo.

Iyumvire iki kiganiro Gen Col Patrick Karegeya na Gen Kayumba Nyamwasa bagiranye na BBC Gahuza mw’ Imvo n’Imvano yahise muri Nyakanga 2011 ariko uragirango bagiranye iki kiganiro na BBC ejo hashize.

Ntacyo bavuze kitabaye, ntacyo bavuze kitaba buri munsi, nta nicyo bavuze kitazaba mu gihe kizaza. Muri macye Kagame yica Col Karegeya yiyandurije intoki ubusa ndetse yasigiye umurage mubi abana be n’umuryango we kuburyo aho bazajya banyura hose Kagame atakiri kuri iyi si tuzajya tubabonamo ubugome bwa Kagame.

Iyumvire nawe iki kiganiro cya Col Karegeya na Gen Kayumba: