Site icon Rugali – Amakuru

Col Lizinde Théoneste, umusirikare uzwi mu mateka y’ubutegetsi mu Rwanda ni muntu ki?

Col Lizinde Théoneste, umusirikare uzwi mu mateka y’ubutegetsi mu Rwanda ni muntu ki?

Col Lizinde Théoneste ni umusirikare uzwi mu mateka y’ubutegetsi mu Rwanda kuko mu gitondo tariki 5 Nyakanga 1973 Major Lizinde ni we watangaje kuri Radio Rwanda ko Perezida Grégoire Kayibanda yahiritswe ku butegetsi, asobanura impamvu byakozwe. Byari byakozwe n’abasirikare 11 bakuru bayobowe na Gen Maj Juvénal Habyarimana. Maj Lizinde (icyo gihe) ntiyari muri aba 11 ariko yari ku ruhande rwabo.

Umugabo Lizinde Théonste, Umugoyi mwene Mugabushaka, bavuga ko aliwe wakoreye Inkotanyi igishushanyo cyo guhanura indege ya HABYALIMANA Yuvenali, mwene Yohani Batisita Ntibazilikana na Suzana NYIRAZUBA. Abantu benshi bemeza ko nyuma ya Coup d’Etat ya 1973, Lizinde yahishuliye Habyalimana ko Coup d’Etat we n’abakamarade bakoze yabulijemo indi yagombaga gukorwa n’Abofisiye b’ abasore yaligamije kwimika umuperezida w’umusivili, aliwe Yohani Berekimansi Birara. Iri banga Lizinde yameneye Habyarimana rikaba ariryo ryatumye aba inshuti magara ye ndetse aramwizera cyane ariko ibi babyukuruye umwuka mubi hagati ya Habyalimana na Birara kuko yahoraga amwishisha ndetse abibizi benshi bemeza ko Birara yahoraga ashamiranye cyane na Habyarimana.

Umubano wa Habyalimana na Lizinde waje kujya i rudubi nyuma y’aho inzego z’iperereza ziyobowe na Lizinde zivumbuliye ingoma z’ubwami zilimo Kalinga mu karere ka Nyanza. Izo ngoma bali barazihishe bazihamba ku mukozi wakoreraga umupakisitani wacurulizaga i Nyanza. Uwo mupakistani akaba yali inshuti y’i Bwami. Mu gihe cya révolution yabaye mu kwezi ku Ugushyingo 1959, Umugabekazi Rosalie Gicanda yategetse ko bafata za ngoma z’ibwami bakajya kuzihisha kuri wa munyapakistani kugira ngo amufashe kuzihisha mu buryo bukomeye. Nyuma y’aho Habyarimana amariye gufata ubutegetsi, inzego z’iperereza zali ziyobowe na Lizinde zimenya aho izo ngoma z’i Bwami bazihishe.

Théoneste Lizinde wagize ishema ryo kuvumbura Kalinga na Cyimumugizi. Mu kwishimira ko yavumbuye izo ngoma aho zari zihishe, mu mwaka w’1979, Théoneste LIZINDE yanditse ku giti cye igitabo yise «La découverte de Kalinga ou la fin d’un mythe». Abakulikiye amakuru, badutangalije ko inkuru y’ivumburwa rya Kalinga igeze kuli Mgr Alexis Kagame wali uzi iby’ubwo buhanuzi kuko yali yarabaye umwiru ; yahise avuga ati:«Niba ali byo, uwavumbuye ubwihisho bw’ibwizo ngoma z’ibwami bizamukoraho» Niko byagenze koko, Lizinde yahise agirana ibibazo bikomeye na Perezida Habyalimana, utalishimiye ko icyo gitabo cyanditwe mu izina rya Lizinde.

Habyarimana we yumvaga atali Lizinde wavumbuye izo ngoma ahubwo ko ali Inzego z’iperereza zakoreraga Présidence ya Repubulika zazivumbuye. Habyalimana yahise ashinja Lizinde ubuliganya aliko Lizinde ntiyakira neza icyo kirego. Lizinde yafashe Habyalimana nk’indashima mbese nk’umuntu wikunda! Ibyakulikiye mwese murabizi, barahanganye karahava, Lizinde atangira gutegura ibikorwa bya Coup d’Etat yaje gupfuba maze mu mwaka 1980 yarafashwe arafungwa ashinjwa gushaka guhirika ubutegetsi bwa Perezida Habyarimana, yakatiwe gufungwa imyaka 20. 

Mu 1991 abarwanyi ba FPR-Inkotanyi bari baratangije intambara ku butegetsi bwa Bwana Habyarimana, bagabye igitero cyageze no kuri Gereza ya Ruhengeri, bafungura imfungwa zirimo na Col Lizinde. Col Lizinde Théoneste yahise ajya gufasha Inkotanyi mu rugamba rwo kurwanya ubutegetsi bwa Habyarimana rwagejeje FPR-Inkotanyi ku butegetsi mu kwezi kwa karindwi mu 1994.

Imyaka micye nyuma yo gufata ubutegetsi Col Lizinde, wari mu basirikare bakuru, hari ibyo atumvikanyeho n’ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi, ajya mu buhungiro muri Kenya. Kimwe n’abandi bari abategetsi nka Faustin Twagiramungu na Seth Sendashonga wari Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu nabo barahunze mu bihe binyuranye.

Tariki 04 y’ukwezi kwa 10 mu 1996, nabwo hari ku wa gatanu, Col Lizinde n’inshuti ye umucuruzi Augustin Bugirimfura, bari bamaze iminsi babuze habonetse imirambo yabo i Nairobi muri Kenya bishwe barashwe.

Hashize umwaka n’igice Seth Sendashonga nawe wari warahungiye muri Kenya yishwe arashwe i Nairobi. Ubutegetsi bw’u Rwanda nibwo bwashinjwe uruhare mu kwica aba bagabo. Gusa bwakomeje guhakana uruhare muri ubu bwicanyi. Umwaka ushize Perezida Kagame yakomoje ku rupfu rwa Sendashonga, avuga ko “yari yarenze umurongo”. Hashize imyaka 23 Col Lizinde Théoneste yishwe.

Exit mobile version