Site icon Rugali – Amakuru

Col Kanyarengwe Alex, Wabaye Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu ku Ngoma 2, Iya Habyarimana na FPR.

Col Alexis Kanyarengwe yavutse mu mwaka wa 1938 muri perefegitura ya Ruhengeri. Kanyarengwe Alexis yakoze imirimo inyuranye harimo kuba diregiteri was sirote y’igihugu, yayoboye seminari yo ku Nyundo ku ngoma ya perezida Geregori Kayibanda. Mu kwa kabiri muwi 1972, ubwo yayoboraga maneko y’igihugu yatunzwe urutoki kuba ariwe wari inyuma y’udutsiko twakoreshejwe nyuma yuko abahutu benshi bahungaga ubwicanyi bw’ i Burundi mu gukwirakwiza inyandiko mu mashuri yisumbuye mu Rwanda, amalisiti y’abanyeshuri b’abatutsi batera ubwoba ko nibadahunga bazicwa. Ibi bitangira byatangiriye mu mashuri yisumbuye ariko nyuma byaje no gukwira mu nzego za leta no mu giturage kuburyo ibi byatumye hari abatutsi benshi bahunze igihugu abandi bava ku kazi kabo bahungira mu mahanga, ibi bikaba biri muri bimwe byashegeshe ubutegetsi bwa Perezida Kayibanda.

Nyuma ya mezi macye, Lt Col Kanyarengwe yaje kuba muba “camarades du 5 juillet”, agakipe k’abofisiye bayobowe na Juvenal Habyarimana bakoze kudeta taliki ya 5 Nyakanga 1973 bahirika ubutegetsi bwa Perezida Kayibanda. Nyuma yo kugira uruhare rukomeye muri iyi kudeta, Kanyarengwe yagizwe minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu muri guverinoma ya mbere ya Habyarimana ndetse abenshi bakaba baramubonagamo nkuza ku mwanya wa kabiri nyuma ya Habyarimana ku buyobozi bw’igihugu. Kanyarengwe yaje guhunga mu kwezi k’ Ukuboza 1980 ubwo yaketsweho nawe kuba muri bashatse guhirika ubutegetsi bwa Perezida Habyarimana maze aza guhungira muri Tanzania.

Mu mwaka 1987, ubwo FPR yarimo ishingwa FPR yari iyobowe na Fred Rwigema igiriwe inama na Charles Shamukiga and Damien Sebera, begereye Kanyarengwe bamusaba kuba umunyamuryango ariko ntabyakunze ako kanya kuko Kanyarengwe yinjiye muri FPR mu kwezi kwa cyenda 1990 mbere y’ukwezi kumwe ngo FPR itere u Rwanda. Iki cyemezo akaba yaragifashe nyuma y’inama yaramaze kugirana na Aloyiziya Inyumba i Dar es Salaam muri Tanzania. Ibi bikaba byaratangaje abantu benshi cyane kubera amagambo azwi yaba yaravuzwe na Kanyarengwe mu mwaka 1967 aho yavuze ko azongera kuvugana cyangwa kwicarana n’umututsi aruko umusatsi we wapfutse ubwo abiyitaga Inyenzi bamukuruye kw’ijipe bikamutera uruhara ku mutwe we. Kandi nyuma yuko Kanyarengwe agiye muri FPR Inkotanyi bivugwa ko Perezida Habyarimana yahise atangira gufunga cyangwa gutoteza abantu bamwe byari bizwi ko bari inshuti za hafi za Kanyarengwe cyangwa bavaga mu karere kamwe.

Kanyarengwe yinjira muri FPR Inkotanyi yagizwe visi perezida wayo ariko yahise ayibera perezida mukwa cumi 1990 ubwo Gen Fred Gisa Rwigema umwe mubashinze FPR Inkotanyi yicwaga ku rugamba aho kugeza ubu urupfu rwe rugikomeje kubera benshi amayobera aho bamwe bahise bashinja uwari umwungirije Peter Bayingana ko ariwe wamwivuganye. Uyu Peter Bayingana nawe ubwe yaje kwicwa n’ingabo za Rwigema bamuziza ko ariwe wishe Rwigema nguko uko Kanyarengwe yahise yicara mu mwanya mukuru wo kuba perezida we FPR Inkotanyi. Birazwi ko Kanyarengwe yari nkagakingirizo kuko FPR yashaka kumukoresha imushyira imbere ngo irebe ko abahutu bamwe bayiyoboka mu rwego rwo kwereka amahanga ko FPR Inkotanyi itari umuryango w’abatutsi gusa ibi bikaba byarahishuwe n’umunyamakuru Stephane Smith wabibwiwe na Paul Kagame mu mwaka wi 1992 wari uzwi nkaho ariwe Perezida wa FPR Inkotanyi.

Nubwo Kanyarengwe yagizwe perezida wa FPR Inkotanyi birazwi ko yari nka gakingirizo kuko uwayiyoboraga yari Paul Kagame wari visi perezida wa FPR. Ku taliki ya 28 Werurwe 1997, Kanyarengwe yirikunywe ku mwanya we kuba minisitiri w’ubutegetse bw’igihugu nyuma yo kwamagana ubwicanyi ingabo za RPA zarimo zikorera abaturage bo muri perefegitura ye akomokamo ya Ruhengeri. Icyo mugenzi we Ignace Karuhije nawe wamaganye ubu bwicanyi yakuwe kumwanya wo kuba perefe wayo ku munsi umwe. Taliki ya 15 Gashyantare 1998, Kanyarengwe yakuwe ku mwanya wo kuba chairman wa FPR Inkotanyi maze asimburwa na Paul Kagame.

Kanyarengwe nka Perezida wa FPR kw’izina gusa yaje kugira uruhare rukomeye mu gutsinda kwa FPR Inkotanyi muri 1994 kuko yashoboye kumvisha bamwe mubari mu butegetse bwa Habyarimana bo mu Ruhengeri gufasha no kuza muri FPR Inkotanyi nkawe. Abenshi bibwiraga ko Kanyarengwe azagirwa perezida nyuma yo gutsinda kwa FPR muri Nyakanga 1994 ariko yaje kugirwa minisitiri wungirije w’intebe anagirwa minisitiri w’abakozi ba leta, ibi bikaba byaratumye aba umuntu wa mbere mu kugira imyanya ikomeye ku ngomba 3, iya Kayibanda, Habyarimana niya FPR Inkotanyi. Muri 1995, nyuma yihunga rya Seth Sendashonga Kanyarengwe yongeye kuba minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu bivuga ko arumwe mu bantu bayoboye iyi minisiteri ku ngoma 2, iya Habyarimana niya FPR Inkotanyi.

Kanyarengwe yabaye minisitiri ku ngoma ya FPR Inkotanyi ariko yahisemo gufunga amaso no guceceka kubyerekeranye n’ubwicanyi APR, ingabo za FPR Inkotanyi zarimo zikorera abasivili b’abahutu mu turere tunyuranye tw’igihugu harimo n’akarere yavukagamo. Aba minisitiri b’abahutu nka Twagiramungu, Sendashonga n’abandi bamaganye kenshi muma nama ya guverinoma ubu bwicanyi ariko Kanyarengwe ahitamo kwicecekera kugeza umunsi ubu bwicanyi bwibasiraga n’umuryango we taliki ya 4 Werurwe 1979.

Uwo munsi, Alexis Kanyarengwe bari barahibye izina rya “Chairman kubera uwo mwanya yari afite nka perezida wa FPR, yaje kujya mu Ruhengeri mu gace bitaga Nyamagumba aherekejwe na Ignace Karuhije wari perefe wa Ruhengeri icyo gihe bakaba bari bagiye kiriyo cya Berthe Nyiraruhengeri, muramukazi we akaba yari umugore wa Dominique Bakunzibake wigeze kuba burugumesitiri wa Kigombe. Kanyarengwe, Karuhije n’abandi bategetsi bamaze kuva aho Nyamagumba, abasirikari ba FPR bambaye imyenda ya APR biraye mu baturage bari baturiye aho uyu muryango wa Kanyarengwe wari mu kiriyo wari utuye maze barabica karahava ndetse n’abari batuye muri segiteri ya Kabaya bose.

Hafi abaturage 200 harimo abato kuva kubafite imyaka 18 kugeza kuri 30 bacanywe ubuhanga abenshi babarashe isasu mu kanwa. Muri abo bishwe harimo benshi bo mu muryango bya hafi na kure wa Kanyarengwe icyo gihe wayoboraga umuryango wa FPR Inkotanyi. Muri abo bishwe harimo:

– Bishwa be: Léon Munyaneza et Jacques Nambaje, bombi bakaba bari abahungu ba Berthe Nyiraruhengeri, bari mu kiriyo cya nyina ubabyara.
– Abandi benshi bo muryango we byakure nka Marcel Munderere, Alice Hakorimana, Marie Chantal Hakorimana, Faustin Bitakuliya na Jean Damascène Gasimba bishwe bataruzuza imyaka 30.

Uku kwica bamwe mu muryango wa Kanyarengwe byatumye ishami rya komisiyo ishinzwe uburenganzira bwa muntu ya ONU mu Ruhengeri iva mu gihugu kuko yumvaga idashaka kuba indorerezi ku bwicanyi FPR inkotanyi yarimo gukora icyo gihe. Ubu bwicanyi bwakorewe umuryango we bwabaye nkuko amazi agira gutya akarenga inkombe kuko Alexis Kanyarengwe wari warahisemo kwicecekera no kutagira icyo akora kandi yari chairman wa FPR yabaye nkuva mu bitotsi maze atangira kuvuga.

Nka minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, abinyujije kuri mucuti we Ignace Karuhije wari perefe wa Ruhengeri icyo gihe, yamusabye ko akora ibishoboka byose abishe umuryango we bagakurikiranwa. Ibi ariko ntabwo byaguye neza Karuhije kuko FPR Inkotanyi yararakaye maze ahita asezererwa kubu perefe bamushinja ko ntabushobozi ko atanashoboye guhagarika ubwicanyi no kuzana umutekano. Nyuma yaho gato na Kanyarengwe bamuzaniye ibaruwa imweguza yagomba gusinyaho gusa. Icyo gihe bavuze ko Kanyarengwe yeguye ku giti bimuturutseho ko yifuzaga kwikorera ku giti cye ariko ikizwi neza nuko yazize kubera gushaka gukurikirana abishe abo mu muryango we..

Nyuma ya mezi make ku taliki ya 15 Gashyantare 1998 Kanyarengwe yegujwe kubu minisitiri, yambuwe no kuyobora FPR asimburwa na Paul Kagame nyuma y’amatora adafututse. Kanyarengwe ubwo ntiyongeye kugaragara mu ruhame kandi kuvanwa ku mwanya wa chairman wa FPR byashimangiye iyirukanwa rye muri politiki ndetse n’uruhare rukomeye Paul Kagame yarafite bwo kuyobora uyu muryango.

Muri Nyakanga 2005, Kanyarengwe yongeye kumvikana mu ruhame ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru Umuseso aho yumvikanye ashimira leta ibikorwa irimo gukorera igihugu ariko yinubira ko “Hari bamwe bibagirwa vuba cyane” kandi “bakaba bamusuzugura” Kanyarengwe icyo gihe yibaza impamvu atatumiwe mu mihango yo kwibuka umunsi wo kwibohora kandi yari yarayoboye ishyaka ryagize uruhare mu kubohora igihugu. Kanyarangwe yagize ati: “Ntibubaha, nabo ntawe uzabubaha.”

Kanyarengwe Alex, afite imyaka 68, yitabye imana taliki ya 13 Ugushingo 2006 aguye i Kigali. Muri iki kiganiro tuvuze haruguru yagiranye n’ikinyamakuru Umuseso, umwka umwe mbere yuko yitaba imana, Kanyarengwe yibajije impamvu leta yanze kumuvuza nyuma yibyo yakoreye FPR na RDF. Mu kumushyingura haje abantu benshi harimo n’umufasha wa Perezida Kagame, Jeannette Kagame akaba yarashyinguwe mw’irimbi rya Remera isaha ya saa munani ku gica munsi. Kanyarengwe yitamye imana azize indwara yari amaranye amezi atatu. Mu bandi baje kumushyingura harimo Minisitiri w’intebe, Bernard Makuza, umunyamabanga mukuru wa FPR, Francois Ngarambe, na Gen James Kabarebe wari chef d’etat major wa RDF icyo gihe. Hari n’abandi bategetsi benshi batandukanye ndetse n’inshuti nyinshi nabo mu muryango we.

Exit mobile version