Gen Turagara yagaragaje ko urupfu rwa Maj. Muzungu ari igihombo gikomeye. Ingabo z’u Rwanda, umuryango n’inshuti za Majoro Jean Claude Kalisa (Muzungu), bamusezeyeho bwa nyuma kuri iki Cyumweru tariki 26 Gashyantare 2017, mu muhango wabereye mu irimbi rya Gisirikare i Kanombe mu Mujyi wa Kigali.
Majoro Muzungu yitabye Imana kuwa 22 Gashyantare 2017, aguye mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal aho yari arwariye.
Mu muhango wo kumusezeraho bwa nyuma, Maj. Gen Augustin Turagara wari uhagarariye ubuyobozi bukuru bw’Ingabo z’u Rwanda, yihanganishije umuryango wa nyakwigendera, avuga ko Maj. Kalisa yari umusirikare witangaga mu kazi ke.
Yashimangiye ko urupfu rwa Maj. Kalisa ari igihombo gikomeye ku muryango we, ku Ngabo z’u Rwanda no ku gihugu muri rusange.
Col Dr Alex Butera usanzwe ari umuganga mu bitaro bikuru bya gisirikare no mu byitiriwe Umwami Faisal, akaba n’umwe mu bantu ba hafi b’umuryango wa Maj. Kalisa, yavuze ko uyu wari umusirikare mu Ngabo z’u Rwanda yazize ugucika kw’imitsi yo mu mutwe, kwahise kunateza ikibazo gikomeye ku bwonko bwe.
Dr Butera yashimangiye ko abaganga b’inzobere ku bitaro byitiriwe Umwami Faisal aho Maj. Kalisa yari yajyanwe, bagerageje ibishoboka byose mu bushobozi bafite ariko ntibabasha kuramira ubuzima bwe.
Umuhango wo kumusezeraho waranzwe n’ibikorwa bisanzwe bya gisirikare mu gusezeraho mugenzi wabo, witabiriwe n’abasirikare bakuru, abato, inshuti n’umuryango.