Rpf Gakwerere
Guhera ku wa gatanu, nabonye amakuru kuva ku bantu babiri batandukanye bavuga ko Col Tom Byabagamba uwahoze ari umukuru w’abarinda umwicanyi Paul Kagame yaba arwaye arembye. Mwese muze tujye ku mavi tumusengere.
Twibuke ko hashize umwaka abavandimwe n’inshuti ze batamucaho iryera; nta numwe wemerewe kumusura aho afungiye muri iyo gereza y’umusarani. Itegeko ryo kudasurwa rikaba ryaratanzwe n’umwicanyi Paul Kagame.Turacyategereje undi mutangabuhamya wa gatatu tukabona kubaha amakuru arambuye.
Ubugome bwaritse muri Paul Kagame nibwo buzamuhitana. Ibi ntaho bitaniye no kwikora munda ariko Imana ihora ihoze. Umwicanyi Paul Kagame ajye yibuka ko ntacyo nawe akinzeho. Ibyo arimo akorera zirirya nzira karengane nawe azabikorerwa. Ruriye abandi rutamwibagiwe.