Site icon Rugali – Amakuru

Col Byabagamba na Gen Rusagara mu rukiko rw’ubujurire ku mwanzuro ku bujurire bwabo.

Col Tom Byabagamba wahoze akuriye abarinda Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Frank Rusagara, wahoze mu ngabo ku ipeti rya Brigadier General, biteganyijwe ko urukiko rw’ubujurire i Kigali uyu munsi rutangaza umwanzuro ku bujurire bwabo.

Bombi batawe muri yombi mu 2014 ku byaha byo “guteza imvururu muri rubanda” no “gukwiza ibihuha bangisha abaturage ubutegetsi”, kuri Col Byabagamba hakiyongeraho “guhisha ibimenyetso” no “gusuzugura ibendera ry’igihugu”.

Col Byabagamba na Bwana Rusagara kuva bafatwa bombi bakomeje guhakana ibyaha baregwa.

Col Byabagamba yakatiwe igifungo cy’imyaka 21 naho Frank Rusagara akatirwa gufungwa imyaka 20 n’urukiko rukuru rwa gisirikare. Bajuririye uyu mwanzuro.

Uyu munsi urukiko rw’ubujurire ruratangaza umwanzuro ku bujurire bwabo.

Exit mobile version