Hari impungenge ko Col Bagosora wacuze umugambi wa Jenoside ashobora gufungurwa vuba. Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside, Dr Bizimana Jean Damascène, yagaragaje impungenge ku mucamanza Theodor Meron uyobora Urwego rwasimbuye Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (MICT), wagiye arekura abahamwa n’ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, ko ashobora no kuzarekura na ruhwa Col. Théoneste Bagosora .
Mu muhango wo gutangiza icyumweru cy’icyunamo n’iminsi 100 yo Kwibuka, ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, ku wa 7 Mata 2018, Dr Bizimana yavuze ko Umucamanza Meron uyobora MICT kuva muri Werurwe 2012, yagiye agabanya ibihano bya ba ruharwa mu mugambi wa Jenoside, hagamijwe kubafungura.
Yagize ati “Hari nk’abantu batandatu bahanishijwe igifungo cya burundu yagabanyirije ibihano barimo Col Bagosora abaha imyaka 35, barimo Ferdinand Nahimana bahaye imyaka 30 avanywe ku gihano cya burundu binatuma ahita afungurwa ku itariki 14 Ukuboza 2016.”
Yakomeje agira ati “Bikagaragara ko nibikomeza gutya, na Col Bagosora uri ku isonga y’abateguye Jenoside mu myaka itatu gusa nawe azaba yamaze gufungurwa, icyo kikaba ari ikibazo.”
Dr Bizimana yavuze ko mu manza 75 zaciwe na ICTR, abantu 14 bagizwe abere, 61 bahamwa n’ibyaha, muri bo 16 bakaba bamaze kurekurwa batarangije ibihano, barimo abari bashigaje igihungo cy’imyaka irenga 15.
Mu Ukuboza 2016 nibwo Umucamanza Meron yafashe icyemezo cyo kurekura Nahimana Ferdinand na Padiri Rukundo Emmanuel, Abanyarwanda babiri bahamwe n’icyaha cya Jenoside, bari bafungiye muri Mali.
Umwanzuro wo kurekura abo bagabo igifungo kitarangiye yitwaje ko nubwo bahamijwe ibyaha “bikomeye” barangije bibiri bya gatatu by’igihano kandi bakagaragaza guhinduka, ntiwishimiwe na gato n’inzego ziharanira ubutabera ku byaha bya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Iki cyemezo cyaje gikurikira ibindi byagiye bifatwa birimo kugira abere abashinjwa ko bateguye Jenoside yakorewe Abatutsi nka Zigiranyirazo Protais, Mugenzi Justin, Mugiraneza Prosper, Gen Ndindiriyimana Augustin na Major Nzuwonemeye François Xavier.
Ibyo ngo kugira ngo Meron abigereho, CNLG ivuga ko Umucamanza Theodor Meron yafashe umwanzuro wo guhindura ingingo z’amategeko, kuko yasabaga ko mbere yo gufata icyemezo cyo gufungura umuntu by’agategamyo agomba kugisha inama u Rwanda cyangwa Umushinjacyaha Mukuru w’Urukiko rwa Arusha, ariko “yazivanyemo kugira ngo ashobore kujya afungura abantu uko abyifuza.”
Dr. Bizimana yakomeje agira ati “Ibyo kandi birimo kwirengagiza inshingano uru rwego rwahawe n’ Umuryango w’abibumbye zo guhiga, gufata no gucira imanza abantu bagishakishwa n’urukiko, barimo ba Kabuga, Maj. Mpiranya, Minisitiri Bizimana Augustin n’abandi, ariko ahingaho usanga hadashyirwa ingufu.”