Kimwe mu bintu bitangaje uyu mukobwa akubwira ni uko yatangiye kwiga gutwara imodoka afite imyaka 13.
Uyu mwana w’umunyamerika yatunguye isi ya Tennis umwaka ushize atsinda icyamamare muri uyu mukino Vennus Williams mu irushanwa rya Wimbledon uyu mugore yatwaye inshuro eshanu.
Coco Gauff yagiye kugira imyaka 16 – mu kwezi kwa gatatu uyu mwaka – yaramaze gutwara igikombe cya mu bikinirwa n’abakuru, yaratsinze Naomi Osaka watwaye Australian Open, yaranageze mu bakinnyi 50 ba mbere bakomeye, ndetse ari umwe mu bafite ijambo mu kwamagana ivanguramoko.
Ijunja, imvugo n’ubukerebutsi birenze imyaka afite byatumye yigarurira imitima ya benshi. Gusa, ntabwo bisaba ubwenge bwinshi kubona aho akomora ibyo byose.
Tariki 01/07/2019, uyu mukobwa wari ufite imyaka 15 yamanutse mu kibuga ngo ahangane n’uwo abona nk’ikitegererezo cye, Venus Williams mu irushanwa rya Wimbledon.
Niwe wari umwana muto ubashije kugera muri iri rushanwa kuva mu 1968.
Ntabwo yari azwi ariko kuva icyo gihe isi y’imikino yamenye ko hageze uwitwa Coco, kuko yatsinze Venus seti ebyiri ku busa, amurusha imyaka 24.
Ntiyatwaye iri rushanwa kuko yagarukiye muri 1/8 atsinzwe na Simona Halep, ariko buri wese yarahagurutse amukomera amashyi. Aha yahegukanye igihembo cy’amadorari hafi $200,000.
Izina rye ryaratumbagiye
Yabwiye BBC Sport ati: “Abankurikira [ku mbuga nkoranyambaga] bavuye ku 30,000 bagera ku 500,000 mu ijoro rimwe, kandi mbona abantu benshi bakomeye ku isi banshimira.
“Ni ibintu n’ubu ntaramenyera ariko n’ubundi ntari menyereye.”
Nyamara yabashije kwitwara nk’umuntu mukuru ubimenyereye imbere y’ibinyamakuru byari byamutunze ibikoresho byose, mu biganiro ubundi bikorwa n’amazina akomeye cyangwa imikino ahanganye n’abamuruta cyane, ntiyagaragarazaga ubwoba cyangwa igihunga.
Ibyo ni uko byabonekaga inyuma. Gusa we avuga ibitandukanye gato nabyo.
Ati: “Nari mfite igihunga – unyumve neza – Sinabonekaga nkufite igihunga ariko muri njye nari ngifite,” aha yavugaga ku mukino yatsinzemo Venus Williams.
“Ababyeyi banjye buri gihe bantoje gutuza mu bihe nka biriya no kumva ko igitutu ari amahirwe. Ni ibyo mba nibuka mu bihe nka biriya.”
I Wimbledon, Gauff yari ku mwanya wa 313 ku isi ubwo yatsindaga Williams – wamurushaga imyaka 24
Ababyeyi ba Gauff [Soma Gof] ni Corey na Candi bari bicaye mu bafana bareba umwana wabo mu bihe byiza. Video y’uburyo nyina yishimye yarakwiragiye cyane ku mbuga nkoranyambaga.
Babitanzeho byinshi, kimwe n’abo kwa Richard Williams, ufite abakobwa Venus na Serena yatoje imyaka myinshi mu rugo azi neza ko bazavamo ibyamamare bikomeye.
Se wa Gauff – wahoze ari umukinnyi wa Basketball ku rwego rwa kaminuza – yavuye ku kazi ke k’ubuvuzi kugira ngo abe gusa umutoza mukuru w’umukobwa we, naho nyina -nawe wasiganwaga mu kwiruka muri kaminuza – niwe wamwigishirizaga mu rugo (home schooling).
Umuryango we niwo yubakiyeho kandi niwo umutera umuhate muri byose.
Gauff ati: “Ikibatsi nifitemo cyo gutsinda nicyo ngenderaho, ariko na basaza banjye – ngo mbabere urugero rwo guhaguruka bagakora cyane. Ndabizi ko bandeberaho, ngerageza kuba urugero rwiza”.
Bisa n’aho barumuna be bato nabo bari muri iyi nzira ye.
Ati: “Buri gihe iyo ngiye mu irushanwa mbabaza icyo bashaka. Musaza wanjye Cameron yansabye ko nimva muri Australia nzamuzanira umukufi, naho undi musaza wanjye Cody w’imyaka 12 ansaba ko nzamuha 1%, ariko umenya byari 10% by’amafaranga nzahembwa. We areba cyane amafaranga, kandi si ikintu kiza!
“Yenda yari no guhera kuri 50% agaciririkanya amanuka kugera ku 10%! Ariko nta na kimwe yabonye.”
Iryo 10% ringana n’amaPound 17,000, nyuma y’uko Guaff ageze mu kiciro cya kane cya Australian Open. Yavanyemo uwari ufite iri rushanwa Osaka mu kiciro cya gatatu, ndetse yari yanabanje gutsinda Venus Williams mu kiciro cya mbere.
Yaje gutsindwa na Sofia Kenin wegukanye iri rushanwa kuri seti eshatu kuri imwe ariko yamaze kwerekana ko ashoboye guhangana n’abakinnyi bamurusha cyane ubunararibonye n’imyaka.
Afite ifoto ye akiri muto kurushaho yagiye kureba irushanwa rya US Open nk’umufana, aho Venus Williams ari inyuma muri iyi foto ari gukina, naho we afite agapira yasinyiweho na Serena.
Ubu, uyu mukobwa niwe uhagarikwa n’abamusaba umukono we (autographs) n’abanyamakuru bamusaba ibiganiro.
Ati: “Ngerageza kuba uwo ndi we, ntabwo kenshi nibanda kuri za camera. Mba njyewe ubwanjye nkumva biramfasha.
Ntabwo mu kibuga gusa ariho ubu ahurira n’abantu yemera cyane. Umwe mu bo yishimiye cyane guhura nawe ni Michelle Obama.
Guaff ati: “Yampaye inama nziza cyane, ni umuntu benshi ku isi bareberaho, bidatewe gusa nuko yari umugore wa Perezida wa Amerika. N’ubu aracyari intangarugero ku bagore b’abirabura.”
Byinshi mu byo Coco avuga ubu nawe urebye niko ari.
Mu ntangiriro z’uku kwezi yagaragaye cyae mu binyamakuru kubera ijambo rikomeye yavuze mu myigaragambyo ya ‘Black Lives Matter’ iwabo mu mujyi wa Delray Beach, Florida aho yagize ati:
“Tugomba kugira icyo dukora…Birababaje kubona nigaragambya ku mpamvu imwe n’iyo nyogokuru yabikoreye mu myaka 50 ishize.”
Nyuma yashyize ifoto kuri Twitter igaragaza ubwicanyi ku birabura muri Amerika maze yandikaho ati: “Ninjye ukurikiye?”. Nyuma yanditse kandi ko azajya ” akoresha imbuga ze mu gufasha ko isi yaba nziza kurushaho.”
Ntarageza n’imyaka yo gutora
Ibi ntabwo byatunguye umwe mu bajyanama be, Patrick Mouratoglou umutoza wa Seren Williams, uyu yahuye bwa mbere na Gauff afite imyaka 10, yemeza ko “atandukanye” n’abandi bakinnyi.
Mouratoglou, muri uku kwezi yabwiye ikinyamakuru Guardian ati: “Ku myaka 14 yari afite ubukerebutsi buruta ubw’umugore w’imyaka 25 mu irushanwa.
“Afite imbaraga imbere muri we mu by’ukuri zidasanzwe”.
Kubera coronavirus, kuva mu kwezi kwa gatatu uyu mukobwa ari mu rugo aho yiga Igifaransa, agasoma ibitabo, anitegura cyane amarushanwa ya WTA Tour azasubukura mu kwezi kwa munani.
Irushanwa rya mbere mu akomeye (Grand Slam) rizatangira ni US Open, nyuma y’ibyumweru bibiri hakurikireho Roland-Garros mu Bufaransa. Benshi bazaba bamuhanze amaso bibaza aho azagera.
Sue Barker umunyamakuru wa BBC wigeze gutwara irushanwa rya Roland-Garros, avuga ko Gauff “afite ubushobozi bwo kuzaba umukinnyi wa Tennis ukomeye wabayeho mu mateka, ndetse no kurusha Serena.”
Yongeraho ati: “Nta gushidikanya ko Serena kugeza ubu ariwe uri imbere. Coco afite ibikenewe byose, imbaraga z’umubiri no mu mutwe, afite umukino, agiye kuba icyamamare, rwose afite buri kintu cyose.
“Natangira gutwara Grand Slams afite imyaka 18 ni inde uzi umubare w’izo azatwara? Turimo turabona Serena arwana no guca umuhigo [24] wa Margaret Court – Coco ashobora kuzarenga aho, kandi mbere sinibazaga ko ibyo bishoboka.”
Gauff, watwaye irushanwa rya WTA Linz Open muri Autriche mu kwezi kwa 10, we ntabwo ari uko abibona.
Agira ati: “Nanjye numva icyo gitutu ariko kidashingiye ku byo maze kugeraho ahubwo ku gitutu nishyiraho ubwanjye iyo ndi mu kibuga. Nyuma ntibiba igitutu cyo gutsinda gusa, ahubwo icyo kwishima no gukina neza”.
Abakinnyi benshi b’ikigero cye baba bakirwana no kubona imyanya myiza mu bakiri bato, we ubu ari mu bakinnyi 50 ba mbere ku isi mu byiciro byose, gusa avuga ko iyo mibare itamushishikaza.
US Open izaba nta bantu bari ku bibuga, nta bafana b’iwabo bazaba bamuri inyuma.
Kuri ibi ati: “Bizaba binyoroheye. Bizantera gukina ntekereza mu kiciro cy’abakiri bato aho nakinaga nta bantu benshi bahari – habaga hari ababyeyi bawe gusa, nzaba nasubiye – ndibaza – iwanjye”.
Ubu, anafite ikindi kintu kamutera akanyabugabo muri ibi bihe kuko mu kwezi kwa 11 aribwo ashobora kuzabona uruhushya rwo gutwara imodoka.
Uretse guhatanira za Grand Slam, hari akandi kantu kamwe akirwana nako, ati: “Nimara kumenya neza guparika imodoka, ibintu byose bizaba bitunganye.”