Site icon Rugali – Amakuru

CNLG yamaganye abitwaza gufasha abarokotse Jenoside mu nyungu zabo bagasabiriza

Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG), yamaganye abantu bitwaza ko bari gushakisha inkunga yo gufasha abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu nyungu zabo bwite, bagakora ibikorwa bigayitse kandi bibatesha agaciro birimo gusabiriza no kuyibeshyera ko bari gukorana na yo.

Byatangajwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr Bizimana Jean Damascène, kuri uyu wa Kabiri, ubwo yatangaga ikiganiro ku Biro Bikuru bya Polisi, mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 24, Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Dr Bizimana yasubizaga umupolisi wari umubajije ibijyanye n’itangazo CNLG yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ryamagana umunyamideli Bashabe Catherine[Kate] umaze iminsi akora ubukangurambaga yise ‘Kabash Cares’ bwo gukusanya inkunga yo gufasha abarokotse Jenoside batishoboye yavugaga ko afatanyije na CNLG.

Dr Bizimana yavuze ko mu gihe cyo kwibuka hari abantu batandukanye basaba uburenganzira bwo gukora imipira, ingofero n’ibindi biriho ikirango cyo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi bakabigurisha kandi ko byemewe, mu rwego rwo gufasha abihangira imirimo.

Dr Bizimana yakomeje yamagana ababikoresha mu buryo bunyuranyije n’ubwemewe.

Yagize ati “Hari abantu bamwe babikoresha bashaka kubona abaguzi benshi bakavuga bati ‘twabyumvikanyeho na CNLG kandi amafaranga azava muri ibi bintu tugurishije, azajya gufasha abacitse ku icumu rya Jenoside. Aha niho tutemera kuko si byo. Nta wukwiye kwitwaza ko hari abacitse ku icumu rya Jenoside bakeneye gufashwa kugira ngo ajye gukora ubucuruzi abitwaje.”

“Niba ari ushaka kubafasha, rwose yabafasha ariko kubavanamo amafaranga ubitwaje, urumva harimo no kutabubaha no kubatesha agaciro. Ikindi harimo no kunyuranya n’amabwiriza ya Leta n’amategeko kuko yashyizeho inzego n’uburyo bwo gufasha by’umwihariko abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye.”

Bumwe muri ubwo buryo harimo nk’ikigega FARG, gihabwa ubushobozi na Leta kandi kikabafasha mu buryo buzwi.

Bizimana asanga abitwaza ko bari gukusanya iyo nkunga kandi nta muntu n’umwe uzagenzura ingano y’amafaranga bakuyemo bidakwiye.

Yagize ati “Nta n’uzagenzura amafaranga yakuyemo uko angana ngo amenye niba azajya gufasha abo bantu koko. Murumva ibyo tugiye kubyemera, twaba turimo dukora ikintu kitari cyo. Icyo rero ni cyo twaganiriye n’inzego zindi zirimo Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, dusanga uwo muntu avuga ko akora atyo, kuko yari yabishyize ku mbuga nkoranyambaga, natwe tubishyiraho dusobanura uko ibintu byagakwiye gukorwa. Abikorera bakwiye gukora ariko nta kwitwaza abacitse ku icumu cyangwa kubasabisha.”

Ibi kandi byuzuzanya n’umurongo Leta y’u Rwanda yashyizeho mu 2016, wo gukuraho icyitwaga agaseke, wasangaga abantu bagiye mu biganiro byo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi, bamwe mu bayobozi bagasaba buri muturage kugira amafaranga ashyiramo, bigatera ibibazo, bigatuma udafite ayo mafaranga atinya kujyayo, Leta yanzura ko iyo mfashanyo izajya itangwa ku bushake bw’uwagiye mu biganiro.


Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr Bizimana Jean Damascène, ubwo yatangaga ikiganiro ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru


Ikiganiro cyabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru


Bamwe mu bapolisi bari bitabiriye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi

evariste@igihe.rw

Exit mobile version