Site icon Rugali – Amakuru

CNLG YAGEZE MURI MISS RWANDA…

UKO MBIBONA:
– Abanyarwanda benshi bakunze Mwiseneza Josiane kubera gutinyuka (najye ndi mu bakunze courage yagize, sinigeze na rimwe ntekereza no ku bwoko bwe, n’ubwo kubumenya byoroshye kuko u Rda ari ruto, ariko nta cyo byari guhindura ku badashyira ubwoko imbere);

– Injiji zigendera mu bwoko zahaye Mwiseneza ubwoko, maze zicamo ibice bibiri, injiji zimwe zimufana zizi ko ari umuhutukazi, n’izindi njiji zimwangiriza isura zizi ko ari umuhutukazi;

– Benshi dukomeje kurwanya igikorwa cya Miss Rwanda kuko ni Umurengwe w’abumva ko bagezeyo, bapfusha ubusa za miliyoni mu gihe abanyarwanda bari kwicwa n’inzara n’ indwara biva ku mibereho mibi cyane;

– Leta yaranangiye ibishyiramo ingufu (dore ko Jeannette Nyiramongi, ba Minisitiri, ba Rutaremara batekerereza FPR, intorehamwe-Bashumba Bamporiki na Gatabazi batajya basiba icyi gikorwa-kitagira umusaruro; uko kunangira kwabo kuvuyemo KWIBONERA UKURI DUHORA TUVUGA KO MU RWANDA HARI IKIBAZO GIKOMEYE CY’AMOKO, KANDI KO N’URUBYIRUKO RWAMUNZWE (dore ko ari bo benshi mu gukurikirana no gutora ba Miss) BYOSE BITURUTSE KURI POLITIKI Y’IKINYOMA, IPANGIRWA MU RUGWIRO KU NTOREHAMWE IZIRUSHA INTAMBWE RWABUJINDIRI MWENE RUTAGAMBWA.

JOSIANE warakoze kuza muri MISS (sinzi ubwoko bwawe, nakunze umuhate wawe), kuko ubaye IGIPIMO CY’AHO UBWIYUNGE NYABWO MU MOKO KIGEZE!!

– Ngaho Mgr RUCYAHANA nagaruke atekinike avuge ko ikibazo cy’amoko cyarangiye, kandi ko ubwiyunge bugeze ku gipimo cya 99%?!??! Ni nk’aya majwi ya Kagame, murwaye kuba aba mbere, inkuru zose ni u Rwanda bwa mbere muri Afrika rwakoze ibi n’ibi, ibi n’ibi… kwiyemera no gutekinika nta buswa bubirenza, kandi ingaruka murazibonera nyine kuri izo mbuga nkoranyambaga…

– Yaba CNLG, yaba CNUR, yaba Transparency Rwanda, mwese mubanze muva mu itekinika mubwize ukuri Shobuja uri mu Rugwiro guhindura umukino w’ikinyoma, naho ubundi ibyo mupfundapfunda bizabaturikana kandi bibasige mu kangaratete… dore aho ndi… mbiswa ma!

Irakoze Venant
Umunyeshuri muri Kaminuza yigenga ya Kigali

Exit mobile version