Site icon Rugali – Amakuru

Claudine Mukashema na Emmelyne Munanayire ndabashimiye by’umwihariko ubuhamya n’ubutumwa budasanzwe mwatugejejeho.

Mpore 2020 : Kwibuka inzirakarengane zose zazize amahano yagwiriye u Rwanda

Mbonyumutwa Ruhumuza

Ndasaba buri wese wifuza kumenya amateka no gutecyereza inzira twanyuramo nkatwe abanyarwanda kugirango atisubira kwigomwa umwanya akabatega amatwi akanasangiza ubutumwa bwanyu budasanzwe abandi.

Ndashima Christelle Mimi Kagabo Um’Khonde Habamenshi , Dieudonne , Claude, Casiyani, kubutumwa cyangwa ubuhamya mwatugejeho.

Cyane cyane abari mu rwanda, nubwo hari ibyemezo byafashwe kubera impamvu zumutekano, gutanga ubuhamya nkaburiya bisaba ubutwali budasanzwe.

Ndashima abanyarwanda batandukanye bababajwe nubuzima buteye agahinda Christelle arimwo ubungubu , biriwe babaza uko bamufasha, agashobora gusubizwa Agaciro. Abavugana nawe bari kubyiga bakaba baza kutugezaho uburyo twamufasha mu kwisubiza agaciro yambuwe n’amateka.

Ndashima namwe Ufitamahoro Habiyambere Batungwanayo K. Cécile n’abandi benshi mwaduteguriye icyo kiganiro.

Niba waracitswe, kanda hano.

Exit mobile version