Site icon Rugali – Amakuru

Clare Akamanzi avuga ko imibare y’abasura ingagi yagabanyutse

RDB yavuze ku mpinduka zimaze kugaragara nyuma y’imyaka ibiri ibiciro byo gusura ingagi bikubwe kabiri. Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB, Clare Akamanzi, yavuze ko nyuma y’imyaka ibiri ibiciro byo gusura ingagi bikubwe kabiri, amafaranga yinjira mu bukerarugendo avuye mu gusura ingagi yiyongereye, nubwo imibare y’abantu bazisura bo bagabanyutse.

Yabigarutseho kuri uyu wa Kane mu kiganiro n’itangazamakuru, nyuma y’itahwa rya Singita Kwitonda Lodge and Kataza House, imwe mu nyubako yitezweho kuzajya yakira ba mukerarugendo bo ku rwego rwo hejuru, yubatse munsi y’Ikirunga cya Sabyinyo. Ni imwe mu nyubako izajya yakira abasura u Rwanda bashaka no gusura ingagi.

Muri Gicurasi 2017 nibwo RDB yatangaje ko u Rwanda rwakubye kabiri igiciro cy’abajya gusura ingagi, kiva ku madolari 750 kigera ku 1500$ ku bantu bose kandi kigahita gitangira gukurikizwa. Hanashyizweho ko icyiciro gishya aho umuntu uzajya asura umuryango wose w’ingagi azajya yishyura 15 000$.

Nyuma y’itangazwa ry’ibyo biciro, abantu bavuze byinshi ko Abanyarwanda batazajya babasha kwishyura ayo mafaranga, ariko baza gushyirirwaho gahunda zihariye zibafasha kwitegereza ibyiza igihugu cyabo gifite.

Nyuma y’imyaka ibiri, Akamanzi avuga ko imibare y’abasura ingagi yagabanyutse, nubwo mu bijyanye n’amafaranga avamo, yo yazamutse.

Yagize ati “Impamvu ni uko tuzi ko dufite ingagi, kandi ntabwo ari inyamaswa zihora zibyara buri gihe, bivuga ko tugomba kuzibungabunga neza cyane. Bivuze ko kugira ngo umuntu ashobore kubona ingagi, bigomba gusaba amafaranga menshi, kubera ko amafaranga naba make abantu benshi bazajya kuzireba kandi ntabwo ari byiza mu kuzibungabunga.”

“Niyo mpamvu kugira ngo turebe ko abantu bake bashoboka ariko bashobora kwishyura, kugira ngo dushobore kubona ya mafaranga nubwo ari abantu bake bajyayo. Bivuze ko kuva igihe twongereye ibiciro by’ingagi, amafaranga tubona ubu ngubu aruta amafaranga twabonaga mbere yuko twongera igiciro no mu bihe ba mukerarugendo baba ari bake.”

Akamanzi yavuze ko mu mwaka wa mbere ibiciro bimaze kuzamurwa, abantu basura ingagi bagabanyutse cyane ariko ubu batangiye kwiyongera ndetse n’amafaranga ubu aboneka mu basura ingagi yabaye menshi nubwo umubare w’abantu wagabanyutse, ariko ntiyatangaje umubare.

Yakomeje ati “Umubare w’abantu bagura impushya ntabwo ari munini cyane nka kwa kundi ariko bigenda byiyongera, ariko nubwo amafaranga ari menshi kuko twakubye kabiri (ibiciro), ubu turashaka ko twakira ba mukerarugendo benshi bashoboka kuko nubwo bagenda biyongera, nitugurisha impushya zose tukarenza n’izo twagurishaga mbere, tuzabona amafaranga menshi kurusha ayo tubona ubu.”

“Nubwo tutagurisha impushya zose twagurishaga mbere, amafaranga yariyongereye ariko n’umubare w’impushya tugurisha ugenda wiyongera. Bivuze ko nitugurisha impushya zose, amafaranga azaba menshi kurusha ayo tubona ubu ngubu. Icyo navuga ni uko icyemezo cyafashwe ngo twongere ibiciro cyari icyemezo cyiza nubwo abantu benshi bibazaga ibibazo byinshi ariko turareba ku mibare ko byabaye ibintu byiza.”

Akamanzi yavuze ko u Rwanda rukeneye abantu 96 bashobora kureba ingagi ku munsi kuko rufite imiryango 12 y’ingagi zisurwa. Buri muryango uba ukeneye gusurwa n’abantu umunani ku munsi.

Ingagi zo mu birunga ni nke ku Isi, hasigaye izigera kuri 880 gusa, u Rwanda rukagiramo 62% yazo. Muri Kamena 2016 zari 604 zivuye kuri 480 zabaruwe mu 2010.

Guverinoma y’u Rwanda igenera abaturiye hafi ya za pariki 10% by’inyungu iva mu bukerarugendo.

U Rwanda rufite intego yo kwinjiza miliyoni $800 avuye mu bukerarugendo mu 2024, mu gihe mu wa 2017 bwinjije miliyoni $438.

Inkuru wasoma: U Rwanda rwazamuye ibiciro byo gusura ingagi mu birunga

Akamanzi yavuze ko inyungu iva mu basura ingagi yazamutse nubwo bagabanyutse

Ingagi ni kimwe mu byinjiriza u Rwanda amadevize

Ingagi nubwo zifite imiterere zihuza n’abantu, si byiza ko zisurwa cyane

 

Exit mobile version