Site icon Rugali – Amakuru

CHUB: Abakora isuku mu bitaro bya kaminuza bamaze amezi abiri badahembwa

Guhera mu kwezi kwa Mutarama 2016 kujyeza magingo aya ,abakozi basanzwe bakora isuku mu bitaro bya Kaminuza y’u Rwanda biri i Butare mu karere ka Huye ,bavuga ko babangamiwe no kudahembwa umushahara bakoreye muri ibi bitaro,ibyo bavuga ko babayeho nabi kubera ko aya mafaranga ariyo bakesha kubaho muri uyu mujyi wa Huye.
Aba bakozi baganira n’umuryango bavugaga ko intandaro yo kutishyurwa ,ubuyobozi bwa campany ask Rwanda bwababwiye ko hari icyuma gitwika imyanda bangije bakora isuku, ko ubuyobozi bw’ibitaro mu masezerano bifitanye n’iyo campany igomba kwishyura ibyangijwe n’abakozi bayo.
Umukobwa usanzwe ari na gapita yagize ati.’’ Nta cyizere dufite cyo kwishyurwa kuko ngo hari abangije icyuma gitwika imyanda, ahubwo turibaza niba abakozi 200 bose aribo amafaranga y’amezi abiri yakoresha icyo cyuma.’’ na mu genzi we uvuga ko yarajyezwe mo ibihumbi 60, yagize ati.’’ Ibi ni akarengane, na nyiri nzu yayinyirukanye mo kubera kutamwishyura kubera ko nari ntegereje ayo mafaranga, gutega narabyibagiwe kandi ntuye kure binsaba kuzinduka.’’
Umukozi w’ibitaro bya kaminuza ushinzwe itangazamakuru ,Ntawurushimana Jean Nepo,avuga ko ariko amasezerano ibi bitaro byari bifitanye na Campany Ask Rwanda yarangiye, bakemeranya ko ukwezi kuzashira yishyuye abo bakozi, nayo bakayishyura amafaranga bayisigawemo, ariko kuba batarishyurwa ntaho bihuriye n’iyo mashini itwika imyanda,ko yigeze kugira ikibazo ariko ubu ikaba ikora.
Yagize ati.’’hari amafaranga y’ukwezi kwa 2 tukimufitiye, twabwiye nyiri campany ko yishyura abakozi, natwe tukamuha aya nyuma tumusigayemo.’’akomeza avuga ko barangije amasezerano taliki ya 15 Werurwe, ko bemeranyije ko kuya 15 Mata nazaba atarabahemba, bazitabaza RPPA(Ikigo gishinzwe amasoko ya leta) kikabikurikiranira mu nzira z’amategeko.
Karamage Francoic , umuhuzabikorwa wa campany Ask Rwanda yabwiye umuryango ko hari ibiganiro barimo kugira ngo babone uko bishyura abo bakokozi.
Yagize ati.’’ Ntibyoroshye kukubwira impamvu zituma badahembwa ziba ziri hagati ya Boss(Rwiyemezamirimo) n’ikigo (CHUB) njye sinazimenya, ariko mu gihe gito nta kubwira ngo niryari bazaba bahembwe’’.
– See more at: http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/Ubukungu/article/chub-abakora-isuku-mu-bitaro-bya-kaminuza-bamaze-amezi-abiri-badahembwa#sthash.2XrUAAhb.dpuf

Exit mobile version