Site icon Rugali – Amakuru

“Che” Guevara itara ry’impinduramatwara idapfa, imyaka ibaye 52

Yari umuganga ukiri muto iwabo muri Argentine ariko asiga byose ajya gufasha bimwe mu bihugu bya Amerika y’Epfo mu mpinduramatwara (revolution) yo kwigobotora ingoyi y’ubukene batezwaga na ba gashakabuhake.

Yaje guhura na Raul na mukuru we Fidel Castro mu mujyi wa Mexico bashinga umutwe ugamije kuvana Cuba mu maboko y’ubutegetsi bwa Fulgencia Baptista wafashwaga na USA.

Babigezeho mu 1958, ndetse agira uruhare mu kuvugurura imibereho na politiki muri Cuba nshya, mu 1965 yavuye muri Cuba yiyemeza gukomeza urugendo rwo gufasha n’ibindi bihugu mu mpinduramatwara.

Yagiye muri Congo – Kinshasa agerageza gufasha inyeshyamba za Laurent Désiré Kabila ariko biramunanira, agaruka muri Amerika y’epfo agerageza gufasha abarwanyaga ubutegetsi muri Bolivia.

Tariki 7 ukwezi kwa 10 mu 1967 CIA yafatanyije igitero n’ingabo za leta ya Bolivia cy’abasirikare 1,800 bagana aho bari bamenye ko “Che” Guevara yihishe barahagota.

Yakomerekeye mu mirwano afatwa mpiri, afungirwa muri kimwe mu byumba by’amashuri biri muri aka gace k’icyaro n’amashyamba.

Jaime Nino de Guzman umusirikare w’umupilote wa kajugujugu uri mu bari bamufashe, yavuze ko nubwo “Che” yasaga nabi, yakomeretse kandi ananiwe yari umugabo wemye kandi udafite ubwoba.

Guzman avuga ko “Che” yari aboshye maze akamusaba itabi, undi akarimuha, akamushimira cyane.

Tariki 09 z’uko kwezi, aho yari afungiye yasabye kubonana n’umwarimu wo kuri iryo shuri, bamuzanira umwarimukazi muto Julia Cortez w’imyaka 22.

Nyuma, Cortez yavuze ko n’ubwo yasaga nabi muri ako kanya “Che” yari umugabo w’igihagararo n’igikundiro bitangaje.

Mu buryo bwamutunguye, Cortez avuga ko Che yamubwiye ko amashuri mabi nk’ayo atariyo abana bakwiye kwigiramo mu gihe abategetsi babayeho ubuzima bw’igitangaza buhenze.

Ngo yaramubwiye ati: “Ibi nibyo turi kurwanya”.

Muri icyo gitondo nibwo Perezida René Barrientos wa Bolivia yategetse ko Ernesto “Che” Guevara yicwa.

Bamwe mu basirikare ngo bajyaga bakeka ko “Che” Guevara adashobora gupfa kubera intambara nyinshi zikomeye yarwanye akazivamo.

Uwufise ububasha kw’isanamuALBERTO KORDA
Image caption
Iyi foto yitwa “Guerrillero Heroico” ngo niyo foto izwi cyane kurusha izindi zose ku isi
Agiye kwicwa umusirikare umwe yaramubajije ngo “Ese koko uratekereza ko udapfa?”, Che aramusubiza ati: “Hoya, ndatekereza ko impinduramatwara ariyo idapfa”.

Yarashwe amasaasu icyenda ku maguru, mu ntugu no mu gituza, apfa ahagana saa saba z’amanywa tariki nk’iyi ukwezi nk’uku mu 1967.

Ubu hashize imyaka 52 Che apfuye, umurage yasize ni uw’ubutwari n’impunduramatwara igamije ibyiza, ikinyamakuru Time Magazine cyamushyize mu bantu 100 bakomeye b’ikinyejana cya 20.

Iyi foto ye yafotowe na Alberto Korda yitwa “Guerrillero Heroico”, kaminuza y’ubugeni ya Maryland Institute College of Art yatangaje ko ariyo foto izwi cyane kurusha izindi zose ku isi.

Exit mobile version