Site icon Rugali – Amakuru

Chaste Gahunde: “Tuzirikane Karasira Amabilis n’abandi bose bakomeje kwanga guceceka imbere y’akarengane.”

Kagame na FPR batinya abantu nka Karasira na Barafinda n'abandi bose bavuga ukuri

Iyo urebye uko imyaka ishira ni ko tugenda twunguka abantu batihanganira akarengane. Dutangira ishyaka Ishema tariki ya 28 Mutarama 2013, ikibuga cya politiki cyarimo ubwoba bwinshi cyane, abantu benshi badatinya kuvugira ku mugaragaro. Kugira ngo mwumve uko byari bikomeye, mu bantu barenga 20 twafatanyije gushinga ishyaka, umunani (8) gusa ni bo bemeye kwigaragaza ku ifoto twasohoye ku itangazo ritangiza ishyaka. Mu gusezeranaho, hari abavugaga ko tutazongera kubonana ukundi, ko tuzahita twicwa. N’ubwo twari dufite ubwoba bwinshi ariko hari benshi batubonyemo urugero rwo gutinyuka.

Ntibyari byoroshye kandi n’ubu ni ko bikimeze kuko hari sacrifices nyinshi buri wese agomba gukora. Nikundiraga kujya mu night clubs ariko ku bw’umutekano nabaye mbigabanyije. Reka umunsi umwe, mu mwaka wa 2014, nkugerere i Bruxelles mvuye muri Caribbean umuntu anjyane mu kabari kazwi nko ku Kibuno🤔🤔🤔 Tugeze imbere yaho, umusore wari utwaye taxi aba aduhagaze imbere, aza yiruka ati Chaste Gahunde wo mu Ishema, nti bite? Ati aha hantu ntiwahanywera kirazira, bahagutsinda! Ahita ankubita mu modoka ye anjyana ahazwi nko ku Ryinyo tuhanywa iza yose. Naje kumubaza impamvu yanze ko tujya ku Kibuno, ambwira ko ari mu ndiri y’Inkotanyi ( yakoresheje ka kazina kazo kandi, si vous voyez ce que je vais dire🤣🤣🤣).

Hashize iminsi mikeya ndihisha njya ku Kibuno nywayo aga Champagne kamwe ariko ubwoba bwari bwose cyakora hari umuntu twahahuriye atuma kamanuka. Iyo ntaza kujyayo, nari kuzahora mpatinya. Bitavuze ko wenda hatari dangereux ariko mu buzima ntiwahora mu bwoba kuko atariyo kamere-muntu. Uyu munsi hari abantu benshi bamaze gushira ubwoba , barambiwe guceceka kandi bakomeje gutera abandi akanyabugabo (umenya batavuga akanyabugore).

Aba bose iyo mbabonye numva mfite icyizere ko u Rwanda rutapfuye ahubwo rwasinziriye ko tôt ou tard ruzakanguka, rukabaho nyakubaho.
Muri aka kanya ndatekereza Karasira Amabilis n’abandi bose bakomeje kwanga guceceka imbere y’akarengane. May the Power be with you all.
Ukunda u Rwanda n’abanyarwanda, uwanyu Chaste Gahunde.

Exit mobile version