Charles Kambanda aranenga ubuswa buri mw’itangazo rya RIB nyuma yo guhamagaza Victoire Ingabire

Uwavugako ibyihebe byafashe urwanda byataye umutwe yaba yibeshe koko? Itangazo rya RIB rigaragaza ubuswa butabaho, niba koko RIB ari ubugenzacyaha bw’Urwanda. Gute?

Murebe itangazo ry’Ubugenza cyaha. Umuntu wese utekereza neza asomye ririya tangazo agombye kwibaza ibibazo bibiri bikomeye:

1. Ese, RIB ( ubugenzacyaha) basigaye bakora ibiganiro nabanyepolitiki kugirango bunvikane kubibazo politique?

Mw’itaganzo rya RIB ntabwobatubwira ibibazo babajije Madam Victoire Ingabire. Ariko mungingo ya kabiri yitangazo rya RIB, batubwira ibyaha bakurikiraheho Madam Victoire Ingabire.

Dushingiye kubisubizo bavukako Madam Ingabire yabahaye, kandi bikaba byashimishije RIM, tugombye kwebaza utundi tubazo:
( i) Nikihe cyaha RIB ( ubugenzacyaha) bwabazaga Madam Ingabire kugirango abasubize ko agiye gukangurira urubyaro rwe kuja muri “Come and see Rwanda”?

(ii) Nikihe cyaha RIB, (ubugenzacyaha) bwabazaga Madam Ingabire kugirango abasubize ko agiye gukorana neza na Leta kubaka igihugu?

2. RIB iravuga muri number 2 y’itangazo ryabo ko Madam Victoire Ingabire akurikirayweho ibyaha bibiri:
( a) Kuba yavuzeko conviction ye yari political et

( b) hari izindi nfungwa za politique.

Dushingiye “kubyaha” bishasha RIB irega Madam Victoire Ingabire bishasha, tugombye kwibaza utubazo dukurikira:

( i) Ese kuvuga ko conviction ye yari political kandi ngo hari izindi nfugwa za politique murwanda byaba ari ikihe cyaha?

( ii) Nigute ibisubizo Madam Victoire Ingabire yasubije ubugenzacyaha – ukwo nabishize muri ( 1) hejuru kandi ko bikubiye mutangazo rya RIB – byabaye ibisubizo byiza “kubyaha” bishasha bamukurikiranyeho cyangwa RIB irimo kukoraho iperereza?

Ririya tangazo kuryita ubundi buswa bw’ibyihebe byafashe urwanda nunva atari ugukabya