Ministeri y’Umuco na Siporo yatangaje ko u Rwanda rwinjije amafaranga arenga miliyoni 200 avuye mu matike yo kwinjira ku bibuga yagurishijwe hakaniyongeraho n’andi atazwi umubare yinjiye mu gihugu kubera iyo mikino akajya mu bikorera.
Nubwo rwinjje miliyoni 200, rwari rwarashoye agera kuri miliyari 16 mu bikorwa by’imyiteguro no gusana za stade zakiriye iyi mikino.
Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Kane tariki 21 Mata, Minisitiri w’Umuco na Siporo Uwacu Julienne yatangaje ko u Rwanda rwishimiye uburyo imikino ya CHAN rwakiriye kuva tariki 16 Mutarama kugeza 07 Gashyantare 2016 yagenze, uko abayitabiriye baturutse hanze bakiriwe ndetse n’uburyo Abanyarwanda bitabiriye kujya ku bibuga bitandukanye byaregaho iyo mikino.
Minisitiri Uwacu yanavuze ko u Rwanda rwungukiye byinshi mu kwakira CHAN, birimo ibikorwa remezo yaba ibishya byubatswe n’ibyavuguruwe ndetse anatangaza ko hinjiye amafaranga arenga miliyoni 200 z’amafaranga y’u Rwanda yavuye mu bantu binjiye ku bibuga kureba imikino.
Yagize ati” Ntitwamenya amafaranga yose yinjiye mu gihugu kubera kwakira CHAN kuko nk’ayinjijwe n’abikorera ku giti cyabo nta buryo twayamenya ariko ku bibuga bitandukanye hinjiye arenga miliyoni 200 ku matike yagurishijwe nubwo mu migurishirize yayo hari habanje kuzamo ibibazo.”
Ubwitabire bwinshi bwagaragaye muri CHAN haba igihe Amavubi yabaga yakinnye ndetse n’igiye atakinnye ngo byatewe n’ibiciro bibereye muri Munyarwanda byashyizweho ndetse n’ubukangurambaga bwari bwakozwe mbere yo kwakira irushanwa bakarimenyesha abafana.
U Rwanda nyuma yo kubona ko rwakiriye CHAN (Imikino y’igikombe cy’Afurika ihuza abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo) rugiye no gusaba kwakira imikino ya CAN 2025 yo ihuza abakinnyi bose bo ku mugabane wa Afurika ari na ryo rushanwa rikomeye kuruta ayandi yose ategurwa na CAF( Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika).
Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw
– See more at: http://www.muhabura.rw/amakuru/sport/article/chan-u-rwanda-rwinjije-miyoni-200-rwarasohoye-agera-kuri#sthash.6VA9JI8t.dpuf