Ku mukino wa mbere w’igikombe cya Afurika cy’abakina imbere mu bihugu byabo, CHAN 2018, ikipe y’u Rwanda yitwaye neza ibasha kubona inota rimwe nyuma yo kunganya na Nigeria ubusa ku busa.
Afitiye icyizere cyinshi abakinnyi ayoboye, Umutoza Antoine Hey yari yasabye Abanyarwanda kutagirira ubwoba Nigeria ku mukino wa mbere wa CHAN 2018 ahubwo bagafata ikawa n’icyayi bakinywera bareba Amavubi akora ibitangaza.
Iyi kipe ntiyatengushye abigomwe ibitotsi bagahanga amaso televiziyo kuko nubwo byari bigoye kwikura imbere ya Nigeria ihererekanya umupira mu kibuga ku buryo budasanzwe, ikarema uburyo bwinshi bwo gutsinda ndetse ikagira abakinnyi b’inararibonye.
Ku munota wa cyenda, Nigeria yari yamaze kwiharira umukino ndetse yakabaye yafunguye amazamu ku mupira Faleye yateye n’umutwe awuhawe na Ogbugh uragenda ukubita ku giti cy’izamu.
Iyi kipe yakomeje guhererekanya neza ku munota wa 20 ibona andi mahirwe yo guhindukiza Ndayishimiye Eric Bakame ku macenga ya Okpotu na Faleye ariko Manzi Thierry arahagoboka.
Nigeria yaje no kubona coup franc nziza ku ikosa ryari rikorewe Faleye hafi y’urubuga rw’amahina ariko Okoro ayiteye umupira ugwa mu rukuta.
Byari byongeye kuba bibi ku Mavubi ku munota wa 38 ubwo Rabiu Ali yabonaga amahirwe yandi yari yabazwe yo gutsinda igitego biranga ndetse ku munota wa 41 uyu musore yongera kugerageza ishoti rya kure muri metero nka 30 umupira uragenda ukubita ku giti cy’izamu.
Muri iyi minota Amavubi yarwanaga no gukiza izamu, abakinnyi nka Usengimana Faustin, Bizimana Djihad na Yannick Mukunzi batakaza imipira indi bakayohereza hanze kubera igihunga byanatumye iminota 45 ya mbere irangira nta buryo buteye ubwoba Amavubi abonye ku izamu rya Nigeria.
U Rwanda rwabonye ama coup franc atatu meza yari hafi ariko ntibyahira Rutanga Eric usanzwe azitera ndetse kubera umuvuduko wa Savio wumvikanaga neza na Iradukunda Eric Radu bakinana muri AS Kigali, habonetse n’amahirwe yo gutsinda igitego ku mupira Radu yahinduye ku ruhande urenga kuri ba myugariro ba Nigeria, Mico agiye kuboneza mu rushundura awugeraho yatinze ujya hanze.
Nigeria yongeye kubuzwa n’igiti cy’izamu gutsinda ku munota wa 80 byari bibaye ku nshuro ya gatatu. Hari n’aho iyi kipe yocyeje igitutu Amavubi, Bakame aragoboka umupira awohereje imbere n’ibipfunsi ugwa ku mukinnyi wa Nigeria awusongamo n’ubundi Bakame aragoboka, ashatse kuwusubiza imbere undi mukinnyi wa Nigeria arawufata ashota mu izamu, Rutanga Eric awukuramo n’umutwe.
Mu minota ya nyuma byagaragaraga ko Amavubi yishimiye inota rimwe yari agiye gukura ku mukino wa mbere no ku gihugu gisa n’igikomeye kurusha ibindi mu itsinda, byanatumaga kapiteni Bakame agenda atinza umukino gake gake aryama uko bamukozeho cyangwa yafata umupira agatinda kuwutera ku bushake.
Kunganya na Nigeria ni umusaruro mwiza ku Mavubi asabwa kuzatsinda Guinée Equatoriale ku wa 19 Mutarama kugira ngo azajye guhura na Libya tariki 23 Mutarama 2018 azi imibare icyo asabwa kugira ngo yerekeze muri ¼ .
Mu wundi mukino wo mu itsinda ry’Amavubi, Libya yatsinze Guinée Equatoriale ibitego 3-0.