Amakuru yatangiye guhwihwiswa no kuboneka ku mbuga nkoranyambaga ni ay’ifatwa ry’Umuvugizi w’ingabo FLN z’impuzamashyaka MRCD, Maj. Callixte Nsabimana Sankara,bivugwa ko yafatiwe mu birwa bya Comores biri mu Nyanja y’Abahinde kuwa gatanu taliki ya 12 Mata 2019.
Uwububa abonwa n’uhagaze! Kagame n’inzego ze za gisirikare bahise bahurura ay’Ururumanza n’indege bati mudushyiriremo tugende nk’aho ari umufuka w’imyaka baje gupakira! Abanyakomore nabo babonye iyo nkubiri n’uwo muriri bazanye bikubitiyeho n’ibisobanuro Sankara nawe usanzwe azi kwivugira yabahaga,baravuga bati mubanze mutumubwire ibyanyu!
Amakuru ijisho ry’Abaryankuna ryakomeje gutohoza n’uko intumwa Kagame yatumye zose zididimanga,kuko ijambo zivugisha gusa ari ifaranga,naho kumurega ibyaha byo,abagiye kumuzana bamukubye inshuro igihumbi! Ni nko gutuma ingurube kujya kuzana umwana w’inama uwushinja umwanda!
Kugeza kuri uyu wa mbere taliki ya 15 Mata, Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwaba ubwa gisiviri n’ubwa gisirikare,Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’iy’Ubutabera,Ibinyamakuru byigenga n’ibyegamiye kuri Leta bose nta n’umwe wigize ugira icyo atangaza kuri iyi nkuru, Kuko intumwa zahururanye indege ntizirakubuka iyo Moroni ho muri Comore!
Ku ruhande rwa Leta ya Comore,nabo ntibahakana cyangwa ngo bemeze byaba iby’ifatwa rya Sankara cyangwa imishyikirano yaba iri kuba hagati y’intumwa za Leta y’u Rwanda,Leta ya Comore cyangwa abunganira abandi mu mategeko,dore ko amakuru yizewe aho muri Comore Sankara yari ahafite inshuti biganye muri Kaminuza Gaturika ya Antananarivo ho muri Madagascar aho biganye ikiciro cya gatatu cya Kaminuza (Masters) bakaba basanzwe bakora akazi ko kunganira abandi mu mategeko (Lawyers). Birashoboka cyane rero ko kubakura inshuti mu biganza biganye ku ntebe y’ishuri,byongeyeho mu gihugu cyabo byakomereye intumwa z’u Rwanda,ziganjemo nazo iziba zikoreye imisozi y’ibyaha zitazi amategeko ahubwo zivugisha gutanga ruswa!
Ntibyagutangaza zibyitwayemo nabi bakazifatira mu cyuho zishaka gutanga ruswa,bikazikomerana, zikaba zahava ahubwo zicika kandi zikubise igihwereye!
Ni ubwo gucika intege ari ibisanzwe kubw’umuntu wese wagwa mu maboko ya ziriya nkotanyi ku manzaganya, naho ubundi, naho Maj. Callixte Sankara yahura n’ikibazo ntibyabuza urugamba gukomeza dore ko na Fred Gisa Rwigema yishwe ku munzi wa kabiri w’urugamba,ariko ntibyabujije Inkotanyi gufata igihugu nyuma y’imyaka ine!
Abababayika rero bagabanye ubwoba, abavuga bavuge baziga,n’abishima bambariye urugamba bibuke ko bakagombye kwishima bakuramo umwambaro w’urugamba!
Mbese ubundi wa mugani wa Kayirebwa “…ko muvuga hataraza… mbese ubwo baza mwajya he?…”
Cassien NTAMUHANGA