Site icon Rugali – Amakuru

Cassien Ntamuhanga uraho?

Iriboneye Jean Feliz yishwe azira kuba Mubyara wa Ntamuhanga Cassien

Mu kwezi nk’uku umwaka ushize nandikiye abakunzi ba TheRwandan ko ubatashya. Abanyarwanda b’ingeri zose basomye iyo nkuru abenshi irabanezeza. Amezi yari yabanjirije Ukuboza 2017, ntabwo nigeze nsinzira neza nari umunyamakuru uhuze cyane nshishikajwe n’inkuru imwe rukumbi: inkuru y’umunyamakuru Cassien Ntamuhanga.

Abanyarwanda n’abakurikirana ibyo mu Rwanda bari m’urujijo. Nabashije kuvugana n’abantu bari bafite amakuru nyayo. Ndetse nagiye menyeshwa hafi buri ntambwe yawe kuva wasohoka gereza ya Nyanza.

Umuyobozi wanjye kuri TheRwandan namuriye akara ariko sinamubwira byinshi, nawe ntabwo yashatse kumenya byinshi ahubwo yarabinshinze ansaba kuzamuha inyandiko ugeze aho wiruhutsa.

Singamije gusubira mubyahise ahubwo ikingeza uyu munsi n’ukukwifuriza umwaka mushya muhire wa 2019 no kukugezaho impungenge zanjye.

Nk’umunyamakuru iyo nkuru yaratuvunnye cyane kuko inshingano z’umunyamakuru n’ugutangaza amakuru ariko kuri iyi nasanze ngomba ahubwo guhisha amakuru ngategereza.

Ugeze aho wiruhutsa twatangiye kuvugana nawe ubwawe kugeza ubwo birangiriye aho. Ibyishimo by’uko uriho ukaba uriho wisanzuye byanejeje abatari bake.

Muri Nyakanga nakubiswe n’inkuba kubona kuri gurupe ya WhatsApp numva umuntu atumenyesha ko muvugana nibindi ntaribwandike hano. Jye nabamwe mubo twarikumwe twahise tugwa mukantu. Cassien yamenyanye ate n’uyu muntu koko natwe ubwacu tudashira amakenga kuburyo yamwizeye bakaba bandikirana email bakaba bahamagarana koko?

Ubu izina ryawe ryongeye kuvugwa mu itangazamakuru rya hano iKigali. Uzi gusesengura wese asanga bariya bafatwa bacyekwaho kuba aribo baba baragutorokesheje. Banditse ko Cassien aba Mozambique!

Uko uvugana n’abantu ujye umenya ko ubaha amakuru utabizi cg ubizi. Byaba bibabaje abagufashije bose babatoraguye bivuye kuburangare no kwizera abantu bikabije.
Mfite impungenge kandi ko baba bakurya isataburenge.

2019 uzawugiremo amakenga menshi! Abenshi muvugana bose uzabafate ko bakorana na DMI bizagufasha!

Kanuma Christophe

Exit mobile version