Site icon Rugali – Amakuru

Caritas Kanyana aratubwira amateka ya Tom Ndahiro.

“Mbese uwo Tom Ndahiro wisihinga ku mbuga ko ubanza mutamuzi, reka mbanyuriremo muri macye uwo ari we. Tom Ndahiro ndamuzi kuva hasi kugera hejuru uwamutaho igihe, ni utamuzi. Gusa nanone kumureka akivuruguta, hari abagira ngo aravuga ukuri kandi arimaganya.

1) Yize muri Tanzaniya ibya Moniteur agri, ntiyabirangiza kubera ubuswa bwinshi yisanganiwe ari nabwo bugaragara mu nyandiko ze ;

2) Yaje kwinjira muri FPR, muri bya bindi byabo bita « political mobilisation »

3) Uwayoboraga Radio Muhabura ariwe major (bamwishe ari Col) Wilson Rutayisire bitaga Shabani, yasanze Tom ari injiji asaba ko bamukura kuri Muhabura ari nako byagenze ubwo ajya muri babandi bari babeshejweho no gutumwa no kutekera abasirikari

4) Intambara irangiye Rutayisire yayoboye ORINFOR, mu gihe bagishakisha abakozi, Ndahiro baba bamugize umwanditsi mukuru w’Imvaho.

5) Inyandiko ze zari amatiku masa. Abantu benshi basabaga Tom uwo ko ibyiza yakwisabira akazi mu nkiko gacaca kuko zari zigiye gutangira, icyo gihe Imvaho yari imaze kuba urukiko kubera Tom uwo.

6) Uko agira amafuti yo kubeshya, ni nako akunda ruswa : Niwe wahimbye no kugereka génocide kuri Rwigema P-Célestin, ubwo akajya amukangisha inyandiko Tom bwe yanditse (ariko agashyiraho umwanditsi utashatse kwivuga izina)!

7) Rwigema yagize ubwoba amuha amafranga ndetse aza no kumugurira imodoka ya jeep kugirango atongera guhitisha izo nyandiko

8) Uwitwa Gasasira Gaspard wari secrétaire de rédaction, nawe w’injiji nka Tom ( aba bombi nta niveau de raisonnement de base bagira) amaze kumenya amabanga ya Tom Ndahiro, nawe yagiye gukanga Rwigema, noneho Rwigema ahamagara Tom, amuha cash ayasangira na Gasasira amubuza gusohora inyandiko kuri Rwigema.

9) Rwigema niwe wasabiye Tom Ndahiro kujya muri commission y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge kubera uwo mukino wa génocide.

Tom Ndahiro muri iyo commission naho yakomeje kwibasira abantu.”

Biracyaza

Exit mobile version