Site icon Rugali – Amakuru

Carine Kanimba, Umukobwa wa Rusesabagina, akomeje gukomanga ku miryango yose atabariza umubyeyi we.

Carine Kanimba, Umukobwa wa Rusesabagina, akomeje gukomanga ku miryango yose atabariza umubyeyi we. Ibi nibyo Kagame atifuzaga kubona ubwo yashimutaga Rusesabagina kuko yari aziko namara kumushimuta no kumukatira umuryango we uzaceceka. None ubu isura ya Kagame imaze kwangirika cyane kuburyo ubu hose basigaye bamugendera kure nk’umuntu urwaye ibibemba namwe mwarabyiboneye mu nama ya G20 muri Italy.

Aya mashusho mureba rero Carine Kanimba n’ubunganira mubya mategeko bari basuye komisiyo ishinzwe ububanyi n’amahanga y’inteko ishinga amategeko y’Ubutaliyani yitwa Consiglio Nazionale Frense maze bababwira ishumutwa rya Rusesabagina, iyicarubozo yakorewe n’ubuzima bwe bwifashe nabi aho afungiwe. Nyuma iyi komisiyo nayo yaje gusaba Kagame ko yarekura Rusesabagina, amahanga akaba akomeje kotsa igitutu Kagame ko yarekura Paul Rusesabagina cyane cyane bitewe n’akazi gakomeye umuryango we urimo gukora.


Exit mobile version