Carine Kanimba umukobwa wa Rusesabagina ati” ntituzaceceka kugeza Papa bamurekuye”. Ibyo Carine yongeye abisubiramo mu gihe yatangaga ubuhamya muri US Congress avuga ibyo Paul Kagame arimo akorera ise Paul Rusesabagina. Yavuze ko Papa we bamukorera iyicarubozo, ko arwaye cyane akaba ariwo gutabarwa igihe kitararenga.
Yabwiye US Congress ko Kagame akomeje kumwinjirira muri telephone ngendanwa kandi ko iyo Pegasus akoresha imutwara akayabo k’amafaranga miliyoni na miliyoni akaba ayakura mu nfashanyo Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ziha u Rwanda.
Carine Kanimba n’intwari mu zindi, n’intwari nka se Paul Rusesabagina akwiye nawe kwambikwa umudari. Akomeje kuzengereza agatsiko, amaherezo ibi biragahirika!