Perezida Kagame yishimiye uburyo umunsi wahariwe siporo ‘Car Free Day’, ukomeje kwitabirwa na benshi yaba mu Mujyi wa Kigali no mu bindi bice byose by’igihugu, yizeza ko iyi gahunda igomba kuba iy’igihe kirambye.
Oooh! Akumiro ni amavunja n’aho icwende bakoramo. Abanyarwanda barimo baricwa n’inzara n’aho abaherwe barimo barumva akayaga ngo barakora siporo. Kagame ati igomba kwitabirwa na benshi kandi mu gihugu cyose. Ngaho ni mumbwire namwe umuturage wo mu cyaro wabwiriwe akaburara uburyo azajya kwitabira iyi gahunda y’abaherwe? Kagame ni umushinyaguzi. Aho yashyizeho gahunda yo kurwanya inzara ku buryo burambye arashyiraho gahunda ya siporo akongeraho ko igomba kuba gahunda y’igihe kirambye. Umurengwe we!!!
Ubwo rero yiganye amahanga kandi bo iyi gahunda bayishyizeho mu rwego rwo kurwanya umubyibuho kubera ko barya bakijuta ndetse no kureba ko bagabanya imodoka mu mihanda abantu bakamenyera gukoresha amaguru, gukoresha amagare cyangwa imodoka zitwara abantu benshi bajya guhaha aho amaduka ari hafi, ku kazi kubakora hafi y’aho batuye.
Iyi gahunda n’iy’ibihugu byateye imbere, aho abaturage bose bakoresha ibinyabiziga bajya muri gahunda zabo. Intego yayo ikaba ari kureba niba abantu batunze imodoka bashobora kubaho byibura umunsi baticaye kuri vola.
Mu Rwanda se ni bangahe batunze imodoka? Ahubwo se abakoresha imodoka bo ni bangahe? Ko hari n’ibice imodoka zitageramo kubera basigaye inyuma mu itera mbere, abaturage bagahonda amaguru bajya ku mavuriro cyangwa guhaha no kuvoma amazi Kagame yananiwe kubagezaho.
Ngo Kagame yashyizeho iminsi ibiri ya “Car Free Day” igikorwa kigamije gushishikariza abatuye Umujyi wa Kigali umuco wo gukora siporo no kubiborohereza; gushishikariza abaturage kwirinda indwara zitandura. Ibi ni umurengwe umaze kubarenga, byose ntawe ubyanze ariko se ubu n’icyo kibazo gikomereye u Rwanda muri ibi bihe tugezemo. Ubukene n’inzara biranuma impande zose z’u Rwanda. Kugeza
kuri iyi saha hari abaturage badafite aho kuba cyangwa baba mu mazu nk’iyo iri kw’ifoto hasi. Uruzi iyaba bafataga iyo minsi ibiri bakajya gutanga umuganda bubakira abo bakene badafite aho kuba barara rwantambi. Irebere inzu nk’iyo ngo ni amajyambere!!!
Ange Uwera