Amakuru angezeho nuko Capt Kalisa J Claude yaba yishwe n’ ingoma ya Kagame. Abagirwa impfumbyi cyangwa abapfakazi na Kagame bakomeje kwiyongera. Kuri lisiti ndende ubu hiyongereyeho umugore n’abana ba Capt Kalisa J Claude wishwe arozwe.
Nkuko byemezwa n’abantu ba hafi mu muryango we mu Rwanda bambwiye ko Capt Kalisa yazize ko yigeze gukorana bya hafi na Gen Kayumba. Kagame rero akomeje kwikanga baringa ya Gen Kayumba kuburyo uwavuga ko adasinzira kubera Gen Kayumba ntabwo yaba abeshye. Ariko Uretse no kwikanga baringa hari ibindi bintu byinshi akomeje gukora byerekana ko atagisinzira harimo kubuza imodoka zitwara abagenzi kongera gukoresha umuhanda unyura imbere ya Village Urugwiro ku Kacyiru.
Ese Kagame kuba akomeje kwica abakoranye cyangwa baziranye na Kayumba yikanga ko baba bamubwira amakuru yibibera mu Rwanda? Kagame arabiziko iyo Gen Kayumba avuze abanyarwanda benshi batega amatwi kuburyo Kagame uwavuga ko yaba afite umugambi wo kwica abakoranye bya hafi nawe ataba abeshye. Muri macye uwazi wese washobora guha Gen Kayumba amakuru cyane cyane kuyerekeye amatora azaba muri 2017vazashirwa abamaze. Akaburiwe n’impongo!
Ariko Kagame aribeshya kubera ko ubu abantu batamukunze ni benshi kandi bicecekeye kubryo aribo batugezaho amakuru yi kambere twibereye hanze. Kereka nafunga Internet kuburyo nta Facebook, YouTube, WhatsApp, email n’ubundi buryo bwose bwo gutumanaho. Kagame rero ameze nk’umuntu utuye mu nzu idanangiye ariko ifite amadirishya manini adapfutse (nta za curtains). Aribeshya rero ibye tubimenya buri munsi.
Imana yakire mu bayo Capt Kalisa
Willy Karekezi
Kalamazoo, Michigan
USA