Site icon Rugali – Amakuru

Robert Kayinamura yitabye Imana azize impanuka muri Canada

Canada: Umunyarwanda yaguye mu mpanuka, imodoka ye icikamo kabiri. Umunyarwanda witwa Robert Kayinamura wabaga muri Canada, yitabye Imana azize impanuka y’imodoka yabereye mu muhanda uzwi nka A-50 uri rwagati mu Mujyi wa Québec.

Theophile Rwigimba, ukurikiye Diaspora Nyarwanda muri Canada, yabwiye IGIHE ko impanuka yahitanye Robert Kayinamura yabaye mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru saa sita ku isaha ya saa kumi n’imwe (hari nyuma ya saa sita z’amanywa mu isaha y’i Kigali).

Iyi mpanuka yabereye mu muhanda nyabagendwa uzwi nka A50. Amakuru avuga ko ubwo yabaga hari urubura rwinshi n’ubukonje bwo ku rwego rwo hejuru.

Muri icyo gihe ngo Robert wari utwaye imodoka yaje gusa n’uhagarara hanyuma imodoka ye igongwa n’indi ya SUV iyiturutse inyuma ku buryo yahise icikamo kabiri.

Iyi ni impanuka ya kabiri mu cyumweru kimwe yari ibereye muri uyu muhanda. Nyuma y’iyi yo ku Cyumweru, umuhanda wahise ufungungwa gusa nyuma y’amasaha make warongeye urafungurwa nk’uko bisanzwe.

Robert Kayinamura ukomoka mu Gatsata mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali yari atuye mu Mujyi wa Gatineau. Yari yubatse, yari yarashakanye umugore w’umurundikazi.

 

Imodoka Robert yarimo yangiritse ku buryo bukomeye nyuma yo kugongwa n’indi yari iturutse inyuma

 

Robert Kayinamura witabye Imana azize impanuka

 

Source: Igihe.com
Exit mobile version