Site icon Rugali – Amakuru

Calorine Buisman: "Guverinoma y’u Rwanda ikoresha kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu buryo budakwiye no kunyu zayo."

Nyuma yo kwirukanwa i Kigali, uwunganira Ingabire yatangiye gukora u Rwanda mu jisho
Umugore wunganira mu mategeko Victoire Ingabire, nyuma yo kuza mu Rwanda yigize umukerarugendo kandi afite undi mugambi bigatuma ahita yirukanwa mu gihugu, yatangiye noneho gukora u Rwanda mu jisho.
Caroline Buisman, umuholandikazi wari usanzwe yunganira mu mategeko Victoire Ingabire ufungiye muri gereza nkuru ya Kigali izwi nka 1930 , hagati mu kwezi gushize yaje mu Rwanda yigize umukerarugendo ariko agamije gusura uyu mugore aho afungiwe , nyuma abayobozi b’u Rwanda bamwereka ko atubahirije ibisabwa kandi ashaka gukora ibinyuranyije n’amategeko.
Caroline Buisman yabanje kwandikira u Rwanda asaba Visa yo kuza gusura umukiliya we Ingabire Victoire, abonye batamusubije yiga amayeri yo gusaba Visa y’ubukerarugendo ari nayo yazanye nyamara afite indi gahunda yashakaga kugeraho. Akihagera yashatse gusura Ingabire Victoire asobanurirwa ko agomba kubanza agashaka ibyangombwa, akomeza kuruhanya maze tariki 19 Gicurasi 2016 arirukanwa asubira iwabo mu Buholandi.
Akimara kugera iwabo, yahise ashaka kuburanira abanyarwanda babiri ; Mugimba Jean Baptiste na Iyamuremye Jean Claude bakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe abatutsi, bakaba barimo kuburanira mu Buholandi.
Amakuru dukesha ibiro ntaramakuru KT Press, avuga ko kuwa Mbere tariki 6 Kamena 2016 ubwo Calorine Buisman yaburaniraga aba banyarwanda mu rukiko rwa Hague, yavuze mu ruhame amagambo akomeye ashaka gukora mu jisho Leta y’u Rwanda no gupfobya Jenoside yakorewe abatutsi.
Calorine Buisman yagize ati : “Guverinoma y’u Rwanda ikoresha ibyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu buryo budakwiye kandi ku bw’inyungu zayo bwite zishingiye kuri Politiki.”
Christian Mundele uhagarariye IBUKA mu banyarwanda baba mu Buholandi kimwe n’ubuyobozi bwa ambasade y’u Rwanda muri iki gihugu, banenze amagambo y’uyu munyamategeko bavuga ko ari ayo gukomeretsa abarokotse, ndetse basaba ko yazabiryozwa.
Ukwezi.com

Exit mobile version