Callixte Sankara na Bagenzi be Ntibahirika Paul Kagame n’agatsiko… batabanje Kurimburana n’Imizi Ibikoresho byabo: CNLG na Ibuka.

Bisaba ingufu zidasanzwe kurwanya Sekibi: zirikane iri jambo mbere yo kwiyangaja niba wumva icyongereza.

Naranditse inshuro nyinshi, nti ”Jenoside yakorewe abatutsi bari mu Rwanda mu 1994 ni umusingi w’ubutegetsi bwa Paul Kagame naho amagufa y’abacu yasize verini, akayashyira mu tubati tw’ibirahuri…, ni imitsindo imutsindira abanyamahanga bamubaza ibyaha ndengakamere yakoreye Abanyarwanda by’umwihariko n’Abanyekongo muri rusange”.

Kandi koko ni mu gihe: umuntu wese ukomeye umubajije, ati ”kuki wica…, kuki wahinduye Itegeko nshinga, kuki uvangura abana b’u Rwanda, kuki uteza umutekano muke mu Karere …? (PK) arasubiza, ati ”mwari he muri Jenoside yakorewe abatutsi…?”

Kagame yongeraho, ati ni mwe Abanyaburaya…, murangajwe imbere na Leta z’Unze Ubumwe z’Amerika, muteza amajenoside n’akaduruvayo ku isi hose.

Abakurikira bazi ko na Museveni na we amaze kumenya ko iryo turufu rihaha. “Blackmail” or “chantage”: nimunkoraho ndavuga byose! Ngiyo impamvu nyayo abanyaburaya bose bagwa nk’ibisusa bikubiswe n’umwuka imbere ya Paul Kagame.

https://www.newtimes.co.rw/section/read/63870

Iyo abonye uwo munyaburaya/ mukerarugedo atanyuzwe amurarikira kujya mu kaburi kureba amagufa ibihumbi amagana y’abantu yanitswe… Umuntu wese urebye ayo magufa arahungabana…, ntagire icyo yongera kuvuga ahubwo agasinyira uwahekuye u Rwanda impano z’amadorali. Nguko ngibyo!

Kuri njye rero, nubwo bishoboka, biragoye cyane guhirika Kagame n’agatsiko ke utabanje kumvisha abaterankunga bose ko Paul Kagame n’agatsiko ke bakorera Sekebi Shitani; biragoye cyane utabanje kubasobanurira ku buryo bwimbitse ko ari bo bateguye, bagatangiza kandi bakohereza ”abatekinisiye” babo kwerekera ibirara by’abahutu uko batemagurira abatutsi ku karubanda ndetse n’imirambo yari mu mashyamba no ku misozi bakayimanura mu mihanda kugira ngo Isi yose irebe “ubugome bwa guverinoma ya Yohani Kambanda”.

Ushaka kumenya ibimenyetso simusiga by’ibyo mvuga yabisoma aha hepfo mu rurimi rw’Igifaransa:

http://www.therwandan.com/fr/dupuis-se-trompent-fort-le-genocide-des-tutsis-etait-bel-et-bien-planifie-avant-cette-date-fatale/

Nta wahakana ko bamwe mu bakozi bakomeye ba Sekibi Paul Kagame, wa mugani wa Prof Charles Kambanda, ari CNLG ya Dr Jean Damascene Bizimana n’umuryango Ibuka.

None ni gute Sankara na bagenzi be bo muri MRCD barwanya abakozi ba Sekibi?

Ibi birihutirwa:

Guhamagara abacikumu bose bahunze Paul Kagame n’agatsiko ke nka Pacifique Kabalisa, Hosea Niyibizi, Kabera, Serge Ndayizeye, Espérance Mukashimana, Ben Rutabana, Jonathan Musonera, Emeuline Murebwayire, Bayingana, abavandimwe n’inshuti zose za Rwigara ,… abavanze amaraso nka Matata, JMV Ndagijimana, Rusesabagina,… ndetse n’abandi batutsi bose Kagame yahekuye nka ba Karegeya, Ambasaderi Charlotte Mukankusi,… bagashyiraho umuryaryango ugamije kuvuguruza ikinyoma gikwirakwiza n’abakozi ba ba Paul Kagame bibumbiye muri CNLG na Ibuka;

Gutumiza Inama n’abanyamakuru mpuzamahanga bagasobanurirwa uruhare rwa Paul Kagame n’agatsiko ke muri Jenoside yakorewe Abatutsi;

Gushakisha abavoka mpuzamahanga kabuhariwe nka Charles Kambanda, Erlinda, Chris Black…, hamwe n’abaminuje mu mateka n’ubushakashatsi nka Bernard Lugan, Serge Dupuis, Fillip Reyntjens…bakigira hamwe uburyo bwo kurega Paul Kagame n’agatsiko ke ko ari bo bateguye, bagatangiza Jenoside yakorewe abatutsi bari mu Rwanda mu 1994; ndetse bakonohereza abatekenisiye babo gutemagura abatutsi nk’uko byemezwa n’abacikacumu kimwe n’ababigizemo uruhari bari mu gitabo cya Judi Rever.

INTAMBARA Y’IMBUNDA IGOMBA BURI GIHE KUGENDERA HAMWE N’IYA POLITIKI.

Ndarangiza nibutsa ko intambara yatangijwe na MRCD, ihamagarira abavuzwe hejuru by’umwihariko n’abakunda ukuri bose muri rusange, isaba ugupfa cyangwa gukira.

Ndashimira kandi by’umwihariko Sankara, Hosea Niyibizi na Esperance Mukashema intambwe ishimishije bamaze gutera bahamagarira abacikacumu b’abatutsi kwitandukanya na Sekibi.

Niba ukunda ukuri nkanjye umva iki kiganiro cyakozwe n’abacikacumu:

Samweli Lyarahoze