Site icon Rugali – Amakuru

Byumvuhore yataramiye i Gatagara

Nyanza – Byumvuhore ari mu Rwanda kuva mu ntangiriro z’iki cyumweru, yaje cyane cyane kwitabira umunsi mukuru abamugaye n’abandi banyarwanda bazirikanaho Padiri Joseph Fraipont Ndagijimana waharaniye uburenganzira bwabo mu Rwanda. Muri uyu munsi akaba yataramiye ab’i Gatagara.

Byumvuhore mu ndirimbo ye “Simenye ko aribwo bwa nyuma” yaririmbiye Padiri Fraipont Ndagijimana

Uyu munsi kuri uyu wa 26 Gicurasi uri kwizihirizwa ku kigo cya HVP Gatagara mu karere ka Nyanza mu murenge wa Mukingo mu birori kandi Jean Baptiste Byumvuhore, nawe wafashijwe na Fraipont Ndagijimana,  yataramiyemo ababyitabiriye.
Uyu muhanzi yahereye ku ndirimbo yise “Simenye ko aribwo bwa nyuma” (yaririmbiye Fraipont) nyuma akurikizaho “Urwiririza” abayozi bari bahari n’abatumirwa ndetse n’abasanzwe baba i Gatagaraga barahaguruka baramufasha baranawucinya (umudiho).
Nyuma y’uyu muhango uyu muhanzi akaba yakomeje gutaramira abari baje muri uyu munsi i Gatagara.
Byumvuhore yaganiriye n’umunyamakuru w’Umuseke ariko yirinda kugira byinshi amutangariza ngo kuko adakunda kujya mu itangazamakuru.
Ati kuko “iyo uri muremure mu bagufi bagatera umujugujugu ari wowe ufata
Byumvuhore yabwiye Umuseke ko nta yindi Album y’indirimbo arakora uretse iheruka yise “Agacamugani”.
Byumvuhore ari mu Rwanda kugeza mu kwezi gutaha, biteganyijwe ko ejo azacurangira abana b’i Gatagara ya Butare kuwa gatandatu ajye gucurangira ab’i Gataragara ya Rwamagana.
Jean Baptiste Byumvuhore yakunzwe cyane n’abanyarwanda batari bacye kubera indirimbo ze nka; Usize nkuru ki? Umbabarire Mawe, Ninde wabimenya, Ndagiye, n’izindi nyinshi.

Muri iyi ndirimbo yaririmbiye Padiri Fraipont bahagurutse baramufasha kuko bayizi bose

Bayiririmbye rwose ibafashe ku mutima cyane

Mu bashyitsi harimo kandi Rasta Gatera ufite ikigo “Mulindi Japan One Love” gifasha abamugaye

Mzee Jacques Buhigiro waririmbye “Amafaranga” wafashijwe na Padiri Fraipont Ndagijimana kwiga ibya Kinésithérapie yahawe umwanya nawe araririmba

Byumvuhore aririmba indirimbo ya kabiri “Urwiririza”

Bose nanone bahagurutse barishima cyane

Mgr Smaragde Mbonyintege na Dr Alvera Mukabaramba nabo bahagurutse bacinya akadiho

Photos/JP Nizeyimana
Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

Exit mobile version