Mwiriweho neza,
Iyi nkuru yo gukomeza kubana nabi n’abaturanyi irababaje:
Ubutegetsi bw’u Rwanda bwabujije ibicuruzwa biva Uganda kwinjira Gatuna. Igiteye impungenge ni uko, uko iminsi iba myinshi, kidobya na yo iriyongera! Ababihomberamo cyane ni abaturage, mu gihe abategetsi bo bikomereza ubuzima nta cyo babuze. Hakwiye umuti w’iki kibazo kimaze kuba agateranzamba.
Hashize igihe abategetsi b’ibihugu byombi bitana ba mwana ku kibazo cy’umutekano. Uganda yagiye ita muri yombi abanyarwanda ishinja kwishora mu bikorwa bihungabanya umutekano. Ubutegetsi bw’u Rwanda ntibubikozwe. Uganda ikanongeraho ko hari n’abanyarwanda boherezwagayo kujya guhohotera impunzi z’abanyarwanda, ndetse ko hari n’impunzi zahashimutiwe.
Yoweri Museveni na Paul Kagame baraziranye cyane kuko bafatanyije mu ntambara zitari munsi y’ebyiri zo gufata ubutegetsi. Ntawagaketse ko uyu munsi babana batya. Ikibazo ariko, ni uko abo bayobora bari kubigwamo.
https://www.newvision.co.ug/…/rwanda-explains-katuna-border…
Jean-Claude Mulindahabi