Mu kiganiro Jacques Baraka yagiranye na Radio Itahuka hari ikintu yavuze numva koko avuze ukuri. Kagame ageze aho adashobora kwincontrolla. Yabigereranije n’umutu ufata ibiyobya bwenge igihe ageze ahantu adashobora kubihagarika we ubwe ngo abireke adafashijwe n’abantu.
Kagame amaze imyaka 26 akora icyo ashaka afata uwo ashaka bagafunga, yica uwo ashaka, agahindura manda y’igihugu uko abyumva, agatuka abaturage, akabasugura, akirukana abaminisitiri uko abyumva, Jacques Baraka ati igihe kirageze ngo tumafashe kugirango ahagarike ibyo byose. Akaba asaba abanyarwanda bose aho bari hose ko bahagaruka bagafasha umuryango wa Rusesabagina kubera ko ifatwa rya Rusesabagina niryo rije kurangiza ibyo byose. Kuko muri uko guhaguruka tukamagana ifatwa rye, abanyarwanda n’amahanga bazamenya ibyo u rwanda rurimo gukora.
Hari sisteme ya Kagame n’imibanire ye n’amahanga twese tubona ariko hari n’ibindi abanyarwanda tutabona. Muri ibyo tutabona harimo uburyo Rusesabagina yafashwemo. Mwari muzi gufata umuntu uri mu rugendo ukamushimuta maze ukavuga uri guseka Perezida muzima ko uwo muntu yizanye. Umuntu yakwizana agashaka abamuburanira kandi akavuga ko bamushimuse?
Birakwiye ko abanyarwanda bahagarika ibintu nk’ibi. Urubanza rwa Rusesabagina ntabwo ari urwe gusa n’irubanza rw’abanyarwanda bose igiye gushyira hanze imikorere ya leta ya Kagame kuko igiye kwerekana aho amafaranga akoresha aturuka. Amafaranga yakoresheje yishyura indege yashimuse Rusesabagina n’amafaranga y’abanyarwanda.
Umucamanza yavuze ko iyo facture yishyuwe na Paul Kagame kandi hari amafacture menshi y’abanyarwanda atariyishyurwa. Mu gihe Umunyarwanda adashobora no kwishyura mutuelle ariko nka Perezida w’igihugu agafata ako kayabo k’amafaranga ukishyura indege kugirango bashimute abantu. Kagame yungutse iki mu gushimuta umuntu nka Rusesabagina? Kagame ageze aho atakibasha gutekereza neza. None yakanze bouton itariyo igihe yashimutaga Rusesabagina.
Ibibazo by’abanyarwanda bizarangizwa n’abanyarwanda ubwacu. Ariko niba Perezida w’igihugu Kagame akora ibyo ashatse bitari mu nyungu z’abaturage, niba yica agakandamiza abaturage uko abyumva murumva ko igihe kigeze ngo abanyarwanda bahaguruke bamagane ako karengane bafate ubuzima bwabo mu maboko.
Ntabwo ari Rusesabagina wenyine agiriye ibyo hari n’abandi benshi bagiye bagwa muri uwo mutego wa Satani. Bagenda bakurikirana buri munsi ariko abenshi bahasiga ubuzima bwabo. U Rwanda n’urwo gutabarwa kuko Ingoma yanyweye amaraso ntihagarara. Kagame ntadhobora kunamura icumu abanyarwanda batamuhagaritse.
Niba Rusesebagina hari ibyo Kagame amurega kuki atakurikije amategeko ngo asabe urukiko mpuzamahanga basohore manda d’arret ku rwego mpuzamahanga? Birerekana ko ibyo amurega nta shingiro nta nagihamya abifitiye. FPR Kagame yakoresheje ubwo buryo kuva kera bwo gushimuta abntu bashaka ko bava mu nzira bikanarangira baibvuganye. Nguwo umuco wo guhana FPR Kagame yirirwa iririmba. Uretse ko nabo ifunze barida bapfira mu buroko batagejejwe imbere y’amataegeko